Kwirukana Mashami Vincent mu Amavubi ntabwo ari cyo gisubizo: Umutoza Ruremesha

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Ruremesha Emmanuel asanga igisubizo atari ukwirukana Mashami umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi, nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Uganda Cranes igitego kimwe ku busa (1-0) kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021.

Ruremesha uri mu batoza bakomeye bamaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda wanakiniye Mukura V.S ku mwanya wa myugariro, asanga impamvu ituma Amavubi adatsinda ari imitegurire itari myiza y’ikipe y’igihugu.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru akabazwa ikijyanye n’umusaruro utari mwiza w’Amavubi, yagize ati:

“Urebye ikipe ya Uganda yakinnye, ni abakinnyi bakiri batoya, bafite imbaraga, harimo n’abafite uburambe”.

“Twebwe rero ikibazo dufite ni imitegurire yo mu bwana, aho umukinnyi ava kugeza tumubonye mu Mavubi”.

Kuri Mashami, Ruremesha ati: “Ntabwo ari we utsinzwe wenyine, n’abazungu baraje biranga. Icyangombwa twebwe dutegure umupira wacu”.

Yakomeje agira ati: “Hano ujya gushaka abana ushyira muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ukabura aho ubakura. Uba ugomba kumukura muri junior ugasanga umwana avuye muri academy arashaka guhita ajya gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere”.

Yakomeje avuga icyo umupira w’amaguru wo mu bindi bihugu urusha uw’u Rwanda.

Ati: “Abandi bo baba bafite uko ibyiciro bikurikirana, akaba ari ho umukinnyi aca. Ariko twe dushaka guhita dusimbuka icyiciro bizatugora”.

“Hazaza umutoza, undi agende, gutyo gutyo. Mu gihe tutarakosora ibyijyanye n’amarero y’abakinnyi ntacyo tuzageraho”.

Yabigarutseho nyuma y’umukino wa gicuti wahuje Mukura VS na Rayon Sports wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Warangiye ari igitego kimwe cya Mukura cyabonetse ku munota wa 52, gitsinzwe na Djibrine Aboubakar.

Tubibutse ko mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu, warangiye Mukura Victory Sports itsindiye Rayon Sports kuri Stade Huye igitego 1-0 cyinjijwe na Aboubakar Djibrine ku munota wa 52.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, ikipe ya APR FC yitegura Etoile du Sahel bizahura muri CAF Champions League, yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi kuri uyu wa Gatanu.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti kuri APR FC yitegura gukina ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, aho izabanza kwakira Etoile du Sahel yo muri Tunisia ku wa 15 Ukwakira 2021.

Ku wa Kabiri, yari yakinnye undi mukino wa gicuti, aho yanganyije na Etincelles FC ubusa ku busa.

Gusa, kuri uyu wa Gatanu, byari ibitandukanye ku ikipe y’umutoza Adil Mohammed Erradi yagaragaje gusatira cyane mu gice cya mbere nubwo nta gitego yabonye.

Uburyo bwa mbere bukomeye mu mukino ni aho umunyezamu wa Kiyovu Sports, Ishimwe Patrick, yakuyemo umupira w’umuterekano watewe na Nsanzimfura Keddy ku ikosa Ishimwe Kevin yari amaze gukorera kuri Kwitonda Alain ‘Bacca’.

Ishimwe yasabwe kandi gukuramo undi mupira watewe na Nsanzimfura ari inyuma y’urubuga rw’amahina mbere y’uko umupira w’umutwe watewe na Karera Hassan uvuye muri koruneri yatewe na Niyomugabo Claude, ujya hejuru gato y’izamu.

Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse ku ruhande rwa Kiyovu Sports mu minota 45 ya mbere, ni umupira w’umutwe wahushijwe na Pinoki Vuvu Patsheli nyuma yo guhindurwa na Nkinzingabo Fiston.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi, yasabwe gukora impinduka hakiri kare mu gice cya mbere ubwo Mugisha Gilbert wababaye, yavaga mu kibuga hakajyamo Nizeyimana Djuma.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Nsengiyumva Mustafa na Mugenzi Bienvenu bajya mu busatirizi.

Gusa, APR FC yari hejuru, yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 55.

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Jean Pierre, yakuyemo imipira ibiri yatewe na Nshimirimana Ismael Picu, ariko ntiyabasha kugarura uwatewe na Bigirimana Abedi wishyuriye Kiyovu Sports igitego ku munota wa 65.

Nyuma y’iminota ibiri, Mugunga Yves yacenze ba myugariro batatu ba Kiyovu Sports, atsinda igitego cya kabiri mbere y’uko Nshuti Innocent atsinda icya gatatu ku munota wa 71 na Kwitonda Alain ‘Bacca’ agatsinda icya kane ku wa 73, byombi ku makosa y’ubwugarizi bwari buyobowe na Ngandu Omar.

Umupira wahinduwe na Nsengiyumva Mustafa ku munota wa 78 ni wo wavuyemo igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports, cyinjijwe na Mugenzi Bienvenu.

Mu minota ya nyuma, Kiyovu Sports y’umutoza Haringingo Francis, yashoboraga kubona ibindi bitego bibiri, ariko Ishimwe Jean Pierre akuramo umupira uteretse ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina watewe na Nsengiyumva mbere y’uko Mugenzi Cédric ahusha ubundi buryo bw’umupira wanyuze ku ruhande rw’izamu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *