Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, anahishura igihe rukumbi yafaniraga mucyeba wayo Rayon Sports

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ari umufana ukomeye w’Ikipe ya APR FC, gusa avuga ko atemeranya n’ubuyobozi bwayo kuri Politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa bwihaye.

Bamporiki yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka guha umunyamakuru Rigoga Ruth wa Televiziyo y’u Rwanda.

Muri iki kiganiro Bamporiki yavuze ko yakuze akunda cyane umupira w’amaguru, ndetse akaba yaranawukinaga ubwo yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

Ati: “Niga mu mashuri yisumbuye nari Umunyezamu utari mubi. Dusoza amashuri abanza twigeze gukina noneho turanganya dutera Penaliti zose ndazifata uko ari eshanu”.

Umunyamakuru yabajije Bamporiki impamvu atajya amubona yagiye kureba umupira kuri Stade, undi amusubiza ko akunze kujyayo iyo APR FC yihebeye yakinnye.

Uyu munyacyubahiro yabajijwe niba yaba afana iyi kipe y’Ingabo z’igihugu, avuga yemye ko ayifana ’bitarabaho [bitavugwa]’.

Yunzemo ati: “Ariko ngo hari abahisha izo bafana? Ibyo na byo ntabwo ari ubuzima”.

“Ugafana nk’ikipe ngo kubera ko uri umudepite cyangwa uri Meya ukabihisha, njye ntabyo nashobora…”A

“PR FC akenshi yakinnye njyayo cyangwa ikipe iyo ariyo yose yo mu Rwanda yakinnye n’amahanga”.

Yavuze ko nka Rayon Sports yakinnye n’ikipe yo mu mahanga na yo yayishyigikira.

Ati: “Urumva nka Rayon yakinnye sinapfa kuyifana mu Rwanda, ariko yakinnye n’amahanga nabaha n’inkunga nyifite”.

Bamporiki yavuze ko n’ubwo APR FC yihebeye ari ikipe nziza, atemeranya n’ubuyobozi bwayo kuri Politiki bwafashe yo gukinisha abanyamahanga.

Ati: “Ni ikipe nziza ariko ifite ideologie ntakunda yo kuvuga ngo ntiyakinisha abanyamahanga. Ntabwo mbyemera na busa!”

Yavuze ko nk’ikipe ifite amafaranga n’icyubahiro yagakwiye kugura n’abakinnyi b’Abarabu ndetse n’abazungu mu rwego rwo kubaka umupira w’umwuga.

Bamporiki yavuze ko icyo ubuyobozi bwa APR FC bwashatse ari uko iyi kipe iba iya mbere hano mu Rwanda, ariko ikaba iya mbere mu baswa.

Uyu mugabo uvuga ko nta wamubaza ibyo yatangaje kuko yabivuze nk’umufana, yavuze ko APR FC izitwa ikipe ikomeye mu gihe izaba igeze ku rwego rwo gutwara igikombe ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, aherutse kubwira itangazamakuru ko nta gahunda yo gukinisha abanyamahanga iriya kipe ifite nyuma yo kureka kubakinisha mu myaka irenga 10 ishize.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona na Rutsiro FC, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, ari naho ikipe ya Rutsiro FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda(15h00), ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 45′ ndetse na Bizimana Yannick watsinze icya kabiri ku munota wa 64′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba isoje imikino ibanza ya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 34 ikaba izasubira mu kibuga tariki 19 Gashyantare ubwo imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *