Uwamurera Germaine ni umubyeyi w’abana babiri, yatangarije Bwiza TV ducyesha iyi nkuru ko akazi ke ka buri munsi ari ugufasha abana b’abakobwa bageze mu myaka 12 kuzamura, akabigisha uburyo baca imyeyo cyangwa se gukuna atibagiwe.
Uyu mubyeyi avuga ko afasha n’abagore bakuze rimwe na rimwe banashatse
Germaine yavuze ko hari igihe ahura n’imbogamizi, yajya gucira nk’umudamu imyeyo akagira isoni bityo akabanza gukuramo imyenda ye kugira ngo na we amwereke ko urwo rubohero yaruciyemo.
Avuga ko iyo umukiliya amaze kumubona ubwambure bimuha ishusho y’uko imiterere y’ibitsina byabo bitandukanye, akumva amwisanzuyeho ndetse akanabikunda cyane.
Muri iki kiganiro, Germaine yagarutse cyane ku guca imyeyo anakomoza ku kunyaza.
Gukuna cyangwa guca imyeyo ni umwe mu migenzo abari bo hambere bitagaho cyane kuko uretse kuba wari ufite icyo usobanuye mu muco Nyarwanda, wabaga ari kimwe mu bituma umugore yakwigarurira umugabo we ntabe yamuca inyuma.
Birenze kurinda umugabo we ‘gushurashura’ mu bandi bagore bigatuma urugo rwe rurangwamo ituze n’akanyamuneza ka buri gihe hubakwa urukundo rwo mu buriri, umukobwa wakunnye byamuheshaga ikuzo mu bandi akitwa umwari w’umutima n’andi mazina amwubahisha mu muryango.
Kubera ko akamaro kabyo kabaga kazwi n’ababyeyi, umwana w’umukobwa hari imyaka yageragamo bakamucira amarenga ko agomba kubikora.
Umusizi akaba n’Umuhanga mu by’Umuco Nyarwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yavuze ko akenshi umukobwa yacaga imyeyo nyuma yo kujya mu mihango bwa mbere.
Ni igikorwa yikoreraga ku giti cye, nyuma yo kubwirwa n’ababyeyi cyangwa nyirasenge ko bikenewe. Bivugwa ko uwakoze imibonano mpuzabitsina adakuna ngo agwize.
Akamaro ko gukuna kabarwa mu buryo butatu, burimo kwiyubahisha no kubungabunga ubwiza bw’umwari no gushyigikira umuco no kubaka urugo neza.
Nsanzabera yasobanuye ko gukuna wari umutako ku mukobwa, bikamwongerera uko agaragara neza mu maso y’abagabo.
Ati: “Gukuna ni ururabo [ku mukobwa].Ni na yo mpamvu abakobwa babaga batarakunnye babitaga ngo ni ba ‘Nyirakirimubusa’ cyangwa ‘Keso Karangaye’ n’andi mazina y’ibitutsi babahaga mu rwego rwo kubatesha agaciro”.
“Umukobwa wabaga yarakunnye yabaga ari umunyamutima, abantu bakamwubaha kuko yabaga azi ubwenge nyine yaramenye kwiyitaho”.
Guca imyeyo kandi ngo yari n’inzira yo kuzashimisha umugabo mu gihe umwari azaba yubatse, ibyo yakunnye bikitwa ‘umwambaro w’ababyeyi’.
Yavuze ko hashingiwe ku miterere y’umubiri w’umugore, iyo utarakunnye abyaye imyanya ye y’ibanga irarangara, mu gihe uwakunnye bihita bitwikira “ukaba wagira ngo ni isugi nta n’icyabaye. Niyo mpamvu umukobwa utarabikoraga nta gaciro yabaga afite muri rubanda.”
Kwirengagiza gukuna byashoboraga gutuma umugore asendwa
Nubwo guca imyeyo byakorwaga ku bushake kuko umukobwa yumva akamaro ko kubikora, uwageraga igihe cyo gushaka umugabo atarabikoze byashoboraga gutuma yirukanwa mu rugo.
Ntibyarangiriraga aho, yahabwaga inkwenene mu bandi bati: “Yabuze ubwenge umunsi ananirwa gukora imirimo y’abandi bakobwa”.
Nsanzabera yavuze ko mu byitabwagaho cyane iyo umukobwa yabaga agiye gushyingirwa, harebwaga niba yaraciye imyeyo kandi ari isugi.
Iyo umusore yasangaga umukobwa yarongoye ataraciye imyeyo, “bafataga ikibabi cy’iteke bakagishyira mu giseke, bakamuhereza ngo nashyire iwabo”.
Ngo iyo iwabo w’umukobwa babonaga abazaniye icyo kibabi, bamenyaga ko “bamusenze”.
Muri ibi bihe ho ntibikunze kubaho ko umugabo yirukana umugore amuhora icyo ariko humvikana kenshi amajwi y’abavuga ko abagabo babo babaca inyuma ngo kubera ko batakunnye.
Ibyo byatumye mu bihe bitandukanye abagore bamwe bahitamo kubikorera abandi nk’umwuga ndetse bakabishyura amafaranga atari make.
Kuba hakiriho abakuru bazi akamaro kabyo ndetse n’abato bakaba bakabwirwa, ni ibigaragaza ko gukuna bigikenewe.
Mu 2015, ikinyamakuru IGIHE cyatambukije inkuru yari ikubiyemo ibyifuzo by’abagabo n’abagore basabaga ko “gukuna byajya byigishwa mu mashuri abanza” abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka icyenda na 12 bakabyerekerwa nko mu mwiherero bari kumwe na mwarimu w’umugore.
Icyo gihe uwari Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, [Nyakwigendera] Dr James Vuningoma, yavuze ko uwo mugenzo wigishirizwaga mu muryango.
Yagize ati: “Hari ibintu bijyanye n’umuco byigishirizwa mu muryango si ngombwa ko bishyirwa mu nteganyanyigisho”.
“Hari n’ibitabo bigenda byandikwa kuri uwo mugenzo kandi tuzi neza ko abana b’Abanyarwanda babisoma ku buryo imihango cyangwa imihango cyangwa imigenzo ishingiye ku muco izakomeza gusigasirwa”.
Mu bitabo bigaruka ku mugenzo wo gukuna, hari icya Nsanzabera Jean de Dieu cyitwa “Umuco mu Buvanganzo ”, icya Musenyeri Aloys Bigirumwami cyitwa “Imihango imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda” n’ibindi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com