Mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2024, umugore witwa Sinjyemana wari utuye mu Mudugudu wa Ruhango mu Kagari ka Gahumuriza mu murenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Gicumbi, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru avuga ko uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko yasanzwe yapfiriye mu mugozi nyuma y’uko yari amaze gutuka umukazana we, na we akajya kumurega ku muyobozi w’umutekano mu mudugudu wa Ruhango.
Abaturanyi batanze aya makuru bavuze ko nyakwigendera Sinjyemana yatashye avuye mu kabari yasinze, agaca ku rugo rw’umuhungu we maze agatuka umukazana ibitutsi by’urukozasoni cyane, bakitabaza ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Ruhango.
Icyakora uyu ushinzwe umutekano ahageze yasabye aba bombi gutuza ikibazo bakagikemura mu gitondo.
Nyuma y’aho uyu mugore (Sinjyemana) yahise ajya mu cyumba cye, abana be bagiye kumuhamagara basanga amanitse mu cyumba ari mu mugozi yapfuye.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo hakorwe isuzuma, hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu