Benshi bacitse ururondogoro nyuma yuko The Ben abasabye kwitwara neza mu gihe bari kumusuhuriza umukunzi we Pamella. Amafoto

Umuhanzi The Ben abinyujije kuri Facebook, yasabye abakunzi be kumusuhuriza umukunzi we Uwicyeza Pamella bamaze iminsi baterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

The Ben yifashishije ifoto ya Pamela, yasabye abakunzi be kumusuhuriza uyu mukunzi we aho yagize ati:

“Nimunsuhurize umukobwa wanjye, kandi mwitware neza”.

The Ben ubu ari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika naho Miss Uwicyeza we ari mu Rwanda gusa bombi bakunze kwandikirana ubutumwa bugaragaza ko bakumburanye.

Abakunzi ba The Ben bacitse ururondogoro bamusaba ko yaba nka Meddy nawe agashyira ku mugaragaro igihe bazakorera ubukwe.

Uwitwa Nawa Ismael nawe ati: “Ndavuze nti murongore, guhera uyu munsi isi imenyeko ari umugore wawe nawe ukaba umugabo we, ndabakunda cyane kuva Uganda”.

Uretse uyu abandi bavuze ko bakwiranye ndetse abandi bashimagiza Pamella ko ari umukobwa w’uburanga buhebuje.

Guhera mu mwaka wa 2019 nibwo The Ben na Pamella batangiye kugaragariza abakunzi babo ko bari mu rukundo bakoresheje amashusho n’amafoto yabo.

Mu mwaka ushize, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Pamella bari kurya ubuzima muri Tanzania, bituma abakunzi babo bahamya ko urukundo ruri kugurumana hagati yabo.

Ifoto The Ben yifashishije asaba abakunzi be kumusuhuriza Pamella bakundana

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *