Munezero Aline wamamaye ku izina rya Bijoux muri Filimi y’uruhererekane yitwa Bamenya, yavuze uko abantu batandukanye bamututse bamuziza ikibuno cye bavugaga ko yacyongereye ndetse ko hari imiti afata kugirango kibe kinini nyamra ataribyo.
Yabasubije benshi babyibajijeho mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv asobanura n’amafoto atandukanye ashyira ku mbuga nkoranyambaga
Bijoux yavuze ko abantu benshi bagiye bamutuka bamuziza ko ikibuno cye ari kinini ndetese ko hari imiti akoresha kugirango acyongere nyamara ataribyo ahubwo yavuze ko ariko ateye bisanzwe kuko ahora imyitozo ndetse akaniyitaho uko bikwiye akaba ariyo mpamvu abantu bamubona bagakeka ko hari imiti akoresha nyamara ataribyo.
Yongeyeho ko umuntu ahinduka bityo nawe akaba yarahindutse ugereranyije nuko yari ameze mu gihe cyashize.