Umugabo yatawe muri yombi nyuma yuko yishe umugore we amuziza ko yanze ko batera akabariro

Ntibisanzwe!! Umugabo wo muri Nigeria yakubise umugore we aramwica amuziza ko yanze ko batera akabariro.

Umugore witwa Ugieki Asemota, yishwe n’umugabo we witwa Emmanuel wamukubise cyane amuziza ko yamusabye ko batera akabariro akabyanga bikamurakaza cyane.

Umuryango wa Asemota waregeye polisi ya Edo muri Nigeria usaba ko uyu mugabo we afungwa kubera ubu bwicanyi yakoreye uyu mugore we.

Mubyara w’uyu mugore wishwe yavuze ko umugabo we yari asanzwe afite umuco mubi wo kumukubita.

Kuwa 27 Kamena nibwo madamu Ugieki Asemota, yageze mu rugo rwe asanga uyu mugabo we yasinze.

Yagiye koga arangije yifungirana mu cyumba kugira ngo uyu mugabo we ataza kumusindira kuko ngo ariko yabigenzaga iyo yabaga yasinze.

Ijoro rijigije, uyu mugabo yarabyutse aza gukomanga ku rugi amusaba ko aza bagatera akabariro ariko uyu mugore yamusabye gusubira mu cyumba cye agatuza.

Uyu mugabo yarahatirije ndetse aza kumena urugi rw’icyumba uyu mugore we yarimo akoresheje ishoka.

Uyu mugore wari ufite ubwoba,yahunze anyuze mu idirishya gusa uyu mugabo yahise amwirukaho niko kumufata amukubita inkoni n’itafari ata ubwenge,bamujyanye kwa muganga bagerayo yapfuye.Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi nyuma.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *