Urupfu rwateje impaka zikomeye: Umugabo yahise apfa byihuse ubwo ibisubizo bya muganga byamwerekaga ko umwana w’ikinege yakundaga atari uwe.

Burya umugore yabeshya umugabo we ko yamubyariye nyamara atari byo. Abagore bagira ibanga rikomeye bikababaza hafi no kwiyahura mu gihe umugabo atahuye ko umwana yitaga uwe atari uwe ahubwo yari arereye abandi.

Biravugwa ko umugabo wo muri Nigeria yaguye igihumure ahita apfa nyuma yo gusoma ibyavuye mu kizamini cya ADN byerekanaga ko atari se ubyara umuhungu we w’ikinege.

Ku mbuga nkoranyambaga zo muri iki gihugu n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Naijanews, hari amakuru avuga ko uyu mugabo utarashyizwe ahagaragara amazina, yishwe n’agahinda ko gusanga yarabeshywe igihe kirekire n’umugore we.

Bivugwa ko uyu mugabo yageze aho agira amakenga ko umugore amuca inyuma  ntiyizera ku budahemuka bwe.

Ni nyuma yo kugwa kuri videwo ya Snapchat yerekana ko umugore we yamushutse hamwe n’undi mugabo, maze niko kwigira inama, ahitamo gukora ibizamini bya ADN kugira ngo amenye niba ari we babyaranye uyu mwana w’ikinege.

Ku bw’amahirwe twavuga ko ari mabi ibisubizo byaje byerekana ko yarereraga undi mugabo niko guhita afatwa n’umutima arapfa.

Urupfu rw’uyu mugabo rwateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga zo muri Nigeria ku bijyanye n’uburiganya bw’abagore babeshya, abo abenshi basabye ko umwana akivuka hajya hifashishwa n’ibizamini bya ADN.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *