Huye: Ku myaka 41 y’amavuko, Mutembayire Aline yishimye kuba abashije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, Mutembayire Aline w’imyaka 41 y’amavuko yishimye kuba abashije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza nyuma yo guhura n’imbogamizi nyinshi mu buzima.

Mutembayire Aline akaba ashishikariza abakuze bashaka kwiga kutacika intege kuko bigishoboka nawe yabishoboye.

Ni umubyeyi w’imyaka 41 y’amavuko n’umutware n’abana barindwi, abahungu batandatu n’umukobwa umwe.

Yigaga ku kigo cy’amashuri abanza cya New vision primary school giherereye mu karere ka Huye .

Aganira na BWIZA ducyesha iyi nkuru, Mutembayire Aline yavuze ko Genocide ya korewe abatutsi mu 1994 yabaye ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza kuri st famille, igahitana ababyeyi be agasigarana n’abavandimwe be babiri gusa.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi, byamusabye guhagarika amashuri kugira ngo abanze yite kuri murumuna we nyina yari amusigiye kuko ariwe wari mukuru akaba yari afite imyaka 13 y’amavuko.

Ngo uwo murumunawe we yari afite amezi atatu, akomeza ku murera na musaza we wamukurikiraga.

Byabaye ngombwa ko ashaka umugabo mu mwaka w’2000 akajya abyara akarera, ariko akomeza yumva ahangayikiye kwiga ngo azakore ikizami cya Leta atabashije gukora.

Uyu mubyeyi yagize ati: “Nagiye niga amasomo atandukanye mu myuga nko guteka ariko nkumva hari ikibura niyemeza kuzajya gukomeza amashuri abanza nkakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza”.

Yavuze ko nyuma yo kumva agishaka kwiga kandi n’abana bato yari afite bamaze kugira aho bajyera yaganiriye n’umugabo we kuko yahoraga amubwira ko ashaka kwiga yiyemeza kujya st famille aho Genocide yabaye yiga ngo asubukure amasomo ye, anakore ikizamini cya Leta, maze ubundi abe yanakomeza n’andi mashuri arimbere.

Baramwemerera ariko aza kwimucyira mu karere ka Huye kubera akazi k’umugabo we aba ariho akomereza amashuri kuva 2020 atangiriye aho yari ageze mu wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Uyu mubyeyi yavuze ko uru rugendo rwo kwiga ari n’umubyeyi anakuze rutamworoheye ariko kuko yari azi icyo ashaka yabashije kubijyeraho akaba anizeye ko azanatsinda neza ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza yakoze uyu munsi.

Yemeza ko yabanye neza n’abanyeshuri biganye n’abarezi bamureze kuri iki kigo muri rusange kuko yari afite intego kandi ari na mukuru, ibi byatumye abana n’abanyeshuri bamufasha nawe akabafasha nkuko nabo babyemeje mu kiganiro bagiranye na bwiza.com.

Byumwihariko kuri iki kigo akaba yaniganaga n’umwana we wiga mu wa gatanu w’amashuri abanza, umwana we w’imfura akaba yiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza.

Uyu mubyeyi yashoje avuga ko yahuye n’imbogamizi nyinshi mu myigire ye ariko ataciwe intege n’amagambo y’abantu cyangwa ikindi icyo aricyo cyose kuko yari azi icyo ashaka n’umugabo we akamuba hafi.

Asaba abakuze bashaka kwiga ko batacika intejye bigishoboka.

Yagize ati: “Uru rugendo ntirwari rworoshye, ariko ndishimye kuba nkoze iki kizamini gisoza amashuri abanza, nshimira na Leta y’u Rwanda itanga amahirwe kuri bose yo kwiga n’umutware wa njye wamfashije, nshishikariza n’abakiri bato gukomeza kwiga ashyizeho umwete, kudacika intege kuko gushaka niko gushobora kandi biba bigishoboka”.

Umuyobozi wa New vision primary school Bwana Mugwaneza Eduard, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko kurera uyu munyeshuri uri mu myaka yo hejuru bitabagoye kuko yari afite ubushake akaba yari yarabujijwe kwiga n’amateka ariko akaba ashoje kwiga.

Uyu muyobozi yavuze ko nta myaka yo kwiga ibaho abantu bose bagomba kwiga kuko Leta yacu ibyemera ntawe ukwiye gucika intege kubw’imyaka ye yo hejuru.

Yagize ati: “Na njye yandushaga imyaka kimwe n’abarimu, ariko kuko yari afite ubushake n’umugabo we akamufasha abashije gusoza amashuri abanza kandi twizeye ko azatsinda”.

Src: Bwiza.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *