Umugore yatunguye benshi ubwo yizihirizaga isabukuru ye y’imyaka 50 mu isanduku bashyinguramo.
Uyu mugore w’Umunyamerika ukomoka muri Afurika yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo ku munsi w’isabukuru y’amavuko yageraga, aho yagombaga kuyizihiriza agahita ajya kuryama mu isanduku bashyinguramo.
Muri videwo yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga,uyu mugore utavuzwe izina ya yanze kwishimira isabukuru yicaye mu ntebe z’ibyubahiro ahubwo ajya kwiryamira mu isanduku bashyinguramo.
Iyi videwo, yashyizwe hanze nyuma y’aho nyiri iki kirori yacyise “Ubuzima nyuma y’urupfu.”
Ubwo uyu mugore yari asohotse muri iyi sanduku, yahise abyina indirimbo yitwa Sweet Dreams ya Beyoncé.