Umukobwa yarambiwe imyaka 7 yose amaze mu rukundo ahitamo gutera ivi asaba umusore kumugira umugore arabyanga.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho yerekana umukobwa ukiri muto wo muri Nigeria wakoze ibisa nk’ibitangaza asaba umukunzi we bamaranye imyaka irindwi bakundana, kumurongora akamugira umugore.

Mu rukundo habamo kwihangana no gutegereza, ushobora gusanga hari abantu bakundanye imyaka isaga 10 kandi bafite icyizere cyo kuzabana, gusa bishobora bake umwe ahita abivamo iyo arambiwe gutegereza.

Igikorwa cyo gutera ivi, usanga kimaze gufata indi ntera cyane aho umusore aba asaba umukunzi we kuzamubera umugore.

Biba bitangaje iyo ari umukobwa wihandagaje agashinga ivi hasi akambika impeta umusore.

Umukobwa wo muri Nigeria aherutse kwerekana ko yarambiwe no gutegereza umukunzi we ahitamo gutera ivi gusa aza guhura n’uruva gusenya, ubwo uyu musore yangaga kumwambika impeta.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari amaze mu rukundo imyaka isaga 7, ni ko gutungura umukunzi we akamwambika impeta.

Muri aya mashusho amaze gukwirakwira, hagaragaramo aba bakundana basohoka mu nyubako, mbere yuko umukobwa apfukama ku mugaragaro, yinginga umukunzi we ngo yemere icyifuzo cye cyo kumurongora.

Uyu mukobwa ukiri muto utitaye ku kuba abantu bamurebaga mu ruhame, yashimangiye ko yiteguye kwemera impeta y’uyu mukunzi we (Iyi mpeta yagombaga kwambikwa yari ayayizaniye).

Yavuze ko arambiwe gutegereza ko amusaba kumurongora, bityo ahitamo gufata icyemezo gikomeye amutanga kubimusaba.

Gusa ibintu ntabwo byagenze nkuko benshi twari tubyiteze, kuko aho kugirango uyu musore yemere impeta, yatangiye kumutontomera avuga ko bimutera ipfunwe ndetse birangira atayimwambitse.

Nigeria ni igihugu gifite abakobwa benshi cyane bakuze batagira abagabo ariyo mpamvu humvikana cyane abakobwa bahitamo gutera ivi.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *