Abemera Imana iyo bumvise ijambo kwikinisha, bose baterera hejuru icyarimwe bati iyo ni satani, bagakora bimwe bita gutokesha; “Toka toka” cyangwa bagakora ku kimenyetso cy’umusaraba! Nubwo bimeze bityo ariko, ntibibibuza kubaho, gukorwa no kuyobokwa n’abatari bake ku mpamvu zinyuranye.
Ushobora kwibaza iyo biva n’impamvu. Gusa niba uri umubyeyi, nujya kureba urasanga byinshi mu byo ngiye kuvuga hano ubizi ku mwana wawe.
Ibuka kera umwana wawe afite nibura imyaka nk’ine, ni kangahe wamubonye ari kwikora ku gitsina cye?
Nonese ntiwibuka kera akana k’agahungu cyangwa agakobwa kawe ukuntu wabonaga kanezerewe no kuba kambaye ubusa? Cyangwa ugasanga kari gukora ku gitsina cy’akandi kagenzi kako bahuje? W
ajyaga unabona ukuntu kakundaga gufata no gukora ku mabere ya mama wako? Cyangwa se mwaba muri mu cyumba ukabona karashaka kuguhengereza uri kwambara? Ibintu byose ni aho bitangirira.
Aya si amagambo ni cyo ubushakashatsi bugaragaza. Guhera nibura ku myaka hagati y’itanu n’icyenda, usanga abana bikinisha, ni na bwo baba batangiye kugira amatsiko menshi ajyanye n’igitsina.
Muri iyo myaka, uzacunge uzasanga umwana atangiye kujya ajya mu bwiherero agakinga, yajya koga na bwo agakinga, akifuza kuba arimo wenyine.
Uko agira hagati y’imyaka 10-13, bwo hatangira kubaho izindi mpinduka.
Ukumva mu magambo ye, akunda kugaruka cyane ku bijyanye n’imyanya ndangagitsina ari na ko atangira gushaka “girlfriend” cyangwa “boyfriend”. Icyo gihe kwikinisha byo biba bitangiye gufata indi ntera.
Kuva kera uhereye ku nkuru ya Onani (Itangiriro 38:9-10), kwikinisha ni igikorwa cyangwa urunuka, ndetse kikaziririzwa bikomeye ku buryo n’umuntu ugikoze yamaganwa ku bwo kudahesha Imana icyubahiro.
Mu 1994, Dr. Joycelyn Elders wari umuganga mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (afatwa nk’umujyanama ukomeye mu by’ubuzima), yategetswe kwegura n’uwari Perezida Bill Clinton, amuziza ko yavuze ko kwikinisha bishobora kugabanya ubwiyongere bwa Virusi Itera Sida.
Ni ryari bivugwa ko kwikinisha ari bibi?
Mbere yo kujya kureba ibibi byo kwikinisha n’igihe byitwa ko ari bibi, ni ngombwa ko dusobanukirwa na kimwe mu byiza byabyo. Abahanga mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina basobanura ko kwikinisha bifasha umuntu kumenya no gusobanukirwa umubiri we.
Bryan Ssemanda ni umujyanama mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Asobanura ko udashobora kumenya umubiri wawe neza, igihe cyose utawukoraho ngo wumve ibikunezeza.
Ati: “Ibibazo njya nakira by’abantu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ahanini biba bijyanye n’ibyo bahuriye na byo mu gukora imibonano mpuzabitsina n’uko babyitwayemo.”
Kuri we “kwikinisha si bibi, ni uburyo bwatuma wimenya, ukisobanukirwa, ukamenya umubiri wawe”.
Ati: “Njya mbwira abakobwa nti ntiwamenya umubiri wawe mu gihe utikoraho ngo wumve ibikunezeza.”
Asobanura ko hari abagore benshi bajya bamugana, bashaka inama, yababaza ibibanezeza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina akumva nta bitekerezo bafite.
Gusa ariko ngo hari abandi bagiye basobanukirwa ibibanezeza ari uko bikinishije.
Ati: “Ikibazo ni uko kwikinisha harimo siyansi nyinshi, nta muntu ubikora rimwe ngo abihagarike. Ababikora cyane uzasanga babikora inshuro zirenze eshatu ku munsi. Icyiza ni ukwiha intera, ukamenya uburyo n’igihe ubikoramo.”
Ikibazo aho kivukira noneho ni aho umuntu yananiwe kwigenzura, akaba imbata yabyo ku buryo nk’umuhungu abishakiramo ibyishimo ntazigere na rimwe yikoza abakobwa.
Hari ubushakashatsi bwinshi bwagiye bugaragaza ko bamwe mu bakora iki gikorwa, bagera igihe bakumva bashaka gukora imibonano n’abo bahuje igitsina, kuko baba batinya ikindi gitsina.
Iyo byageze kuri icyo kigero, n’udatinya abakobwa cyangwa abahungu, ashobora guhura n’ikibazo cyo kugabanuka kw’ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bikagabanya ingufu z’imikorere y’ubwonko umuntu agatangira kwibagirwa bidasanzwe, umubiri we ntube ukihagararaho igihe haje indwara, ku buryo hari ubwo arwara umutwe udakira, akagira ibibazo by’amaso n’ibindi.
Muri sosiyete yacu ho bajya banabiteramo urwenya, ukumva umuntu ukunda kwibagirwa, bamutaramiraho bamubaza ibyo akunda gukora mbere yo kuryama. Urubyiruko rwo usanga bakoresha imvugo zizimije, bati akunda kujya muri Amerika [kera ku ishuri, kwikinisha babyitaga gutera akanyamerika].
Abagore bagirwa inama yo kwikinisha kugira ngo bamenye imiterere y’imibiri yabo, abagabo na bo bikaba uko gusa ngo kirazira “kwikinisha ushaka ibyishimo”.
Bimwe mu byiza byo kwikinisha:
Abahanga basobanura ko bigabanya irari ry’imibonano mpuzabitsina n’umuhangayiko ukabije. Hanyuma umuntu wabikoze, na we ngo asinzira neza ariko mu gihe atabaswe na byo.
Kubatwa na byo kuvugwa hano ni kwa kundi nk’umwarimu aba ari kwigisha, umwana akumva atanyuzwe n’isomo agahita yinyabya hanze akagaruka amaze kwikinisha.
Kuko umuntu aba yaramaze kumenya no gusobanukirwa umubiri we, kwikinisha bimwongerera icyizere yigirira no kurushaho gukunda umubiri we.
Ikindi cyiza ni uko bifasha guhangana n’ibibazo bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, bikanongera umusemburo wa Dopamine utuma ubwonko bukora neza kandi ugahora wishimye ntunarware agahinda gakabije.
Mu bindi harimo ko bifasha umubiri kuruhuka neza, bituma uruhu rurushaho kuba rwiza kandi bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ubugabo bw’epfo.
Abantu bifashisha uburyo bwinshi mu kwikinisha, hari ibikoresho byabugenewe n’ibindi [si byo tugiye kugarukaho muri aka kanya]. Gusa benshi bahitamo kureba filime zivuga ku mibonano mpuzabitsina nka kimwe mu bibanezeza.
Mu 2016 hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda ari bamwe mu bakunda kumama akajisho kuri izi filime kuko icyo gihe mu bihugu byose bya Afurika, bari ku mwanya wa 29.
Muri iyi minsi y’icyorezo cya Covid-19 ho birashoboka ko baba bariyongereye kurushaho ndetse n’imibare irabigaragaza. Muri Guma mu Rugo ya kabiri, mu mbuga 15 zisurwa cyane mu Rwanda [uhereye kuri Google], urwa 12 rwari urwa filime zerekana imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abareba aya mashusho benshi mu Rwanda bari hagati y’imyaka 18-24 bayareba ku kigero cya 38%, iyi myaka benshi baba bakiri ingaragu.
Iminsi bakunda kuyirebaho cyane ni mu mpera z’icyumweru cyane ku wa Gatanu no ku minsi y’ibiruhuko. Kuri ya minsi haba habaye Congé ndende, bwo agahu kaba kahuye n’umunyutsi.
Muri make, kwikinisha si bibi iteka nk’uko bikunze kuvugwa, gusa ububi bwabyo bugaragara cyane iyo bitangiye kuba karande, umuntu yananiwe kwigenzura no kwita ku mubiri we.