Umunyamategeko w’Umubiligi, Vincent Lurquin, wirukanwe mu Rwanda arateganya kuhagaruka

Umunyamategeko w’Umubiligi Vincent Lurquin uherutse kwirukanwa mu Rwanda nyuma yo gushaka kuburanira Paul Rusesabagina atabiherewe uburenganzira, aravuga ko yiteguye kugaruka ubwo urubanza ruzaba rusubukurwa mu kwezi kwa cyenda.

Ibi uyu munyamategeko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva mu Rwanda nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama, yirukanye ku butaka bwayo Umubiligi Vincent Lurquin usanzwe ari umunyamategeko wa Paul Rusesabagina mu Bubiligi.

Me Lurquin yashinjwe kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko nyamara nta burenganzira abifitiye, yaraje mu Rwanda kuri viza y’ubukerarugendo, nyuma y’uko ku wa Gatanu yagaragaye mu rukiko ari mu baburanira Paul Rusesabagina.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka, Lt Col Régis Gatarayiha, yavuze ko Me Lurquin yinjiye mu rukiko abizi kandi abishaka, azi neza ko ibyo ari gukora binyuranyije n’amategeko, azi ko adafite uburenganzira bwo gukorera umwuga w’ubwunganizi mu mategeko mu Rwanda.

Ati: “Ntabwo ari umwavoka mu Rwanda kubera ko atanabyemerewe n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, ubundi akaba ari na cyo kintu kiba gisabwa kugira ngo ube wajya mu rukiko wunganire umuntu uwo ariwe wese”.

“We rero yagaragaye ari mu kazi yambaye n’imyenda yabugenewe nk’iy’abunganizi bari mu ikipe yunganira uwo munyarwanda ukurikiranyweho ibyaha mu rukiko”.

Lt Col Gatarayiha yavuze ko iyo ukora akazi udafite uruhushya rwo gukora, biba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu gihe urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruburanisha Rusesabagina na bagenzi be bo mu mutwe wa FLN rwafashe icyemezo cyo kuzasoma imyanzuro mu kwezi gutaha kwa Nzeri. Me Lurquin avuga ko yiteguye kugaruka mu Rwanda.

Ati: “Nibyo niteguye kuhasubira, uko byagenda kose ngomba gusubirayo… Ariko ngomba kumva icyo ubuyobozi bw’u Bubiligi bubitekerezaho, niba ntashobora gusubirayo icyo navuga nuko dosiye y’u Bubiligi yahagarara kandi u Rwanda ruvuga ko rufite imigenderanire myiza n’ibindi bihugu kandi uko mubizi Rusesabagina nawe yari ahari mu gihe cyo kuburana..”

“Ubwo rero murumva ntashoboye (gusubirayo) byatera ikibazo gikomeye kandi ni ibisanzwe ko umunyametegeko ajya kureba umukiriya we muri gereza…”

Uyu munyamategeko avuga ko ubwo yafatwaga yamaze amasaha abazwa ibibazo we avuga ko bidakwiriye, ndetse yasabye ko yavuganana na Rusesabagina nk’amasaha atatu ariko akabwirwa ko yavuze ko nta munyamategeko ashaka.

Me Vincent Lurquin aganira na DW Afrique, yavuze ko nta kosa na rimwe yigeze akora, kuko ngo atagiye mu rukiko rw’Ikirenga nk’umwunganizi wa Rusesabagina.

Ati: “Ku bijyanye n’uko nagiye ku rukiko rw’Ikirenga, ntabwo rwose nari yo nk’umwunganizi mu mategeko. Najyanye n’umunyamategeko Gatera [Gashabana], Umunyarwanda wemerewe kunganira Rusesabagina akaba ari na Perezida w’akanama gashinzwe imyitwarire mu bunganizi bose”.

“Rero ngo iyo ugiye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga, icyubahiro ku bacamanza gisaba ko iyo uri umwunganizi mu mategeko ugomba kwambara umwambaro w’abunganizi, rwose nta ruhare nabigizemo kandi mfite na gihamya hano idashobora kunyomozwa”.

Me Lurquin yakomeje avuga ko mu rukiko atari ahicaye nk’umwunganizi mu mategeko ko ahuhwo yari ahicaye nka rubanda, n’ubwo mu cyumba cy’iburanisha barimo ari abantu batatu bonyine.

Yavuze ko mbere y’uko yirukanwa yari yabanje kumara amasaha 12 yatawe muri yombi, atandatu muri yo akaba yarayamaze ahatwa ibibazo, ibyo avuga ko ari ihonyora ry’uburenganzira bwe yakorewe na Leta y’u Rwanda.

Ati: “Usibye kwirukanwa, natawe muri yombi amasaha 12, mpatwa ibibazo amasaha atandatu; nta n’ubwo nabashije kubona umwunganizi wanjye. Ibyo na byo ni ukwica amategeko”.

Ku bwa Me Lurquin uhamya ko kwirukanwa kwe ari ukwambura Rusesabagina uburenganzira bwo kunganirwa, kuba u Rwanda rwaramwirukanye ku butaka bwarwo ngo “ni urwitwazo rusekeje”, kuko ngo nta tegeko na rimwe yigeze yica.

Mbere y’uko uyu mugabo yirukanwa Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwamumenyesheje ko atemerewe kongera kugaruka mu Rwanda.

Kuri iyi ngingo, Me Lurquin avuga ko atemeranya na Leta y’u Rwanda kuko ngo iyo aza kuba hari icyaha yakoze ari bwo yari kubyemera.

Yavuze ko yizeye ko Leta y’igihugu cye cy’u Bubiligi izasaba iy’u Rwanda ibisobanuro ku iyirukanwa rye, kuko yirukanwe mu buryo budasobanutse.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *