Kigali: Umugabo wanjye yanyemereye ko ndyamana na bosi ushaka kunkubira umushahara gatatu. Nkore iki?

Umugore wifashe ntavuge amazina ye gusa akavuga ko atuye i Kigali, avuga akora muri kompanyi imwe y’ubucuruzi, ariko umugabo we akaba ashyigikiye ko yaryamana na bosi we wamwemereye kumukubira gatatu umushahara ngo baryamane.

Yandikiye BWIZA ducyesha iyi nkuru, asaba inama kuri iyi ngingo, avuga ko umukoresha we yamusabye ko baryamana, akava ku mushahara wa Frw 50,000 akamugeza ku bihumbi 150.

Avuga ko akimara gukoza umugabo we iyi nkuru, “Yamubwiye ko nta kibazo kirimo kuko amafaranga tuyakeneye.”

Umugore avuga ko ubwo bosi we yamugezagaho icyo gitekerezo, yumvise kitamuraje ishinga, abwira umugabo we yasaga n’uri kumubwira ibimubangamiye mu kazi, undi inkuru ayisamira hejuru ngo abikore.

Uyu mugore avuga ko umugabo we afite akazi gacirirtse, kinjiza make gusa ngo yamusabye ko yaryamana na bosi we kugira ngo babeho neza.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *