Reba ibifaru u Rwanda ruri gukoresha muri Mozambique harimo ibyo bitari bizwi ko rutunze. Amafoto

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado zitwaje ibikoresho bitandukanye bizifasha muri aka kazi harimo imodoka z’intambara z’umutamenwa harimo izo mu bwoko bwa Isotrex Phantom II zatunguye benshi kuko bitari bizwi ko u Rwanda ruzitunze nk’uko bitangazwa na Africanmilitaryblog.

Iki kinyamakuru gikunze gukora inkuru zijyanye n’igisirikare, kivuga ko iyo hataba amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, u Rwanda rutari ruzwiho kuba rutunze ubu bwoko bw’imodoka z’intambara z’imitamenwa zo mu bwoko bwa Isotrex Phantom II APC.

Izi modoka z’ibara ry’ubururu zagaragaye zikoreshwa mu kugaba ibitero ku nyeshyamba mu gace ka Awase.

Ikindi gihugu cyo muri Afurika kizwiho gukoresha izi modoka zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ni Nigeria cyaguze izi modoka ku bwinshi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Muri Mata, nibwo amakuru yatanzwe na minisiteri y’ingabo ya Nigeria asobanura ko Igisirikare cy’iki gihugu cyari cyaratumije ibimodoka 10 by’intambara bizwi nka Tanks byo mu bwoko bwa T-90 bikorerwa mu Burusiya, ikabisubika igatumiza Isotrex Phantom II APC zizwiho ubushobozi bwo kurwanira mu butayu zatangiye gukoreshwa muri Operation Tura Tukaibango” muri Mutarama.

Igisirikare cy’u Rwanda kiri muri Mozambique kandi kitwaje ibifaru bikorerwa muri Ukraine byo mu bwoko bwa BAU-23×2 biriho n’imbunda zihanura indege.

Bivugwa ko u Rwanda rwatumije muri Afurika y’Epfo ibifaru byo muri ubu bwoko 35 by’intambara yo ku butaka mu 2007, aho 15 ari ibyo mu bwoko bwa Ratel 90’s ibindi bikaba ibyo mu bwoko bwa Ratel 60’s.

Ku bijyanye na BAU-23X2 RCWS, zakozwe na Kharkiv Morozov Machine Building Design Bureau (KMDB).

Imbunda zayo z’ingenzi ni 23-mm automatic guns 2A7M irasa amasasu 850 mu munota kandi ikarasa mu ntera y’ibirometero 2. Iriho kandi machine gun yo mu bwoko bwa KT-7.62 (PKT) irasa amasasu 2000 mu munota.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *