Ntibisanzwe! Umwarimu yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umunyeshuri yigisha!! Reba Video

Inkuru yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, iravuga ku munyeshuri bivugwa ko yiga muri kaminuza ya Nairobi, aho yaguwe gitumo arimo gusambana n’umugore w’umwarimu umwigisha nkuko byagaragajwe mu mashusho.

Bakimara gufatwa hari umuntu wafashe amashusho y’ako kanya agaragaza aba bombi ndetse n’umugabo mwarimu nyirubwite yariye karungu, nuko amashusho y’ako gashya, ayakwirakwiriza ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo mashusho, wabonaga umugabo yararakaye cyane ndetse yumva yanakwiyahura.

Yahise abaza umugore we impamvu yahisemo kumukoza isoni kandi baranyuranye mu makuba yose bakayatsinda bari hamwe nk’umugore n’umugabo.

Nubwo uwo mugore waciye inyuma umugabo we agafatirwa muri icyo gikorwa giteye isoni, nawe aracyari umunyeshuri muri kaminuza ya Maseno nubwo yubatse urugo anafitanye umwana n’uyu mugabo.

Bivugwa ko uyu mugabo yari yarakodeshereje umugore we unzu kure y’amacumbi ya Kaminuza kugira ngo agumane n’umwana wabo muto, kandi aho kuba umwizerwa ku mugabo we, ngo yari akunze kuzana abandi bagabo mu rugo bagasambana, ari nayo mpamvu yateye umugabo we kumucungira hafi kugeza amufatiye mu cyuho.

Gusa ngo icyatumye ibintu bizamba ndetse byababaje n’umugabo, ngo ni uko ubwo busambanyi yakoranye n’uwo munyeshuri, babukoreye imbere y’umwana wabo ukiri muto nta n’isoni bibateye.

Amakuru avuga ko umugabo yafashe uwo mwana aramujyana abasiga aho abifuriza kuryoherwa n’ubuzima bw’ibyo bari barimo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *