Bruce melodie akoze amateka atarigeze akorwa n’undi muhanzi mu Rwanda, asinya amasezerano ya miliyari Frw.

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyari y’amanyarwanda na sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa.

Ni amafaranga bazamuha cash mu gihe cy’imyaka ibiri.Bagiye gutangirira ku bukangurambaga bwiswe #morefreshlife bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n’uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi nabo bakamenya uko bakwiriye gukora ngo ibiribwa bahinga babicuruze mu buryo bugezweho.

Bavuze ko bari bamaze amezi itandatu baganira ku gusinya aya masezerano.

Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y’ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.

Ati: “Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo”.

Iyi sosiyete yari isanzwe ikorana n’abahinzi 2000, ngo ubu bashaka gukuba uwo mubare inshuro 100.

Muri iki gihe umusaruro wangirika utageze ku isoko ni 40% kuko abahinzi batabona uko bawugezayo cyangwa bakabura abaguzi. Shikama yavuze ko bashaka ko bafashijwe na Bruce Melodie, uyu mubare uzagabanuka ukagera ku 10%.

Bifuza Kandi ko Bruce Melodie azafasha nibura bakajya babona abaguzi 10 000 ku munsi.

Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho.

Ati: “Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n’iyi sosiyete neza nk’uko nsanzwe mbigenza”.

Food Bundle ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa.

Tariki 4 Gicurasi 2021, nabwo Bruce Melodie na Kigali Arena bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi. Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 Frw.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *