Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga gukora ubukwe

Amakuru aturuka muri G.S Saint Dominique Savio de Nyanza, mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke aravuga iby’umwarimu witwa Kwihangana Eric w’imyaka 29 y’amavuko, wo mu kagari ka Rusambu mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi umaze iminsi 2 aburiwe irengero.

Birakekwa ko yaba yariyahuye nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi bagombaga kurushinga vuba.

Nk’uko Bwiza.com ducyesha iyi nkuru yabitangarijwe n’umuyobozi wa GS Saint Dominique Savio, Nshimiyimana Alexis, ngo mu ma saa tatu z’igitondo zo ku wa 25 Kanama, ubwo yari ku ishuri mu kazi gasanzwe, yahamagawe n’umwarimu uhigisha witwa Iradukunda Emmanuel usanzwe abana n’uyu Kwihangana Eric mu icumbi ry’ishuri risanzwe ribamo abasore 7 bose bigisha kuri iri shuri ariko 5 muri bo bakaba baragiye iwabo mu biruhuko aba 2 barisigaramo.

Ngo uyu Iradukunda Emmanuel yabyutse mugitondo yinjiye muri koridoro agana mu cyumba cy’uruganiriro arebye ku meza ahari abonaho urwandiko rwanditswe n’uyu Kwihangana rwandikishije ikaramu itukura.

Mu butumwa bwe, ngo yamusezeragaho asa n’umuraga ibyo asize, amubwira ko agiye ashobora kuzagaruka cyangwa ntazanagaruke, amubwira abo azishyura imyenda yari abarimo, ibyo azamubwirira umukunzi we n’ibyo azamubwirira nyina umubyara, akavuga ko byose bitewe n’uwo mukunzi we Mukabugingo Naome.

Iradukunda akimara kubisoma ngo yahise ahuruza ubuyobozi bw’ishuri na bwo butanga amakuru mu nzego z’umutekano ngo zitangire zimushakishe, kuko bakinguye icyumba yararagamo bagasanga ibintu hafi ya byose birimo we yagiye.

Uyu muyobozi ati: ’’Tumaze gusoma urwo rwandiko twabonye ari ibintu biturenze duhuruza Gitifu w’umurenge wa Bushekeri na we ahita atanga amakuru mu nzego z’umutekano, natwe ku bufatanye n’abo dukorana dutangira gushakisha hose duhereye aho mu icumbi n’impande zaryo zose, hafi aho, ku kivu n’ahandi dukeka ko yaba yimanitse, yanyoye ibihumanya cyangwa yiyahuye mu kivu, kugeza n’ubu nta yandi makuru ye dufite’’.

Avuga ko bikimara kuba bahamagaye uyu mukobwa Mukabugingo Naome w’imyaka 25, uri iwabo mu biruhuko mu i Tyazo, mu kagari ka Kibogora, mu murenge wa Kanjongo muri aka karere akababwira ko nyuma yo gushwana kubera ibyo batumvikanagaho mu ijoro ryo ku wa 24 Kanama rishyira uwa 25 Kanama, uyu musore bagombaga kuzasezerana mu murenge wa Bushekeri ku 3 Nzeri yahise amwoherereza ruriya rwandiko kuri whatsapp, umukobwa yumva biramuyoboye ariko bakomeza kuvugana batumvikana.

Uyu mukobwa ngo akavuga ko kugeza saa mbili n’iminota 19 z’igitondo zo ku wa 25 Kanama telefoni y’umusore yari igicamo, nyuma ngo ntiyongera gucamo.

Andi makuru avuga ko ubwo uyu musore wigisha ibijyanye no kwihangira imirimo n’ubukungu muri ririya shuri, n’umukobwa bateguraga ubukwe, iwabo w’umukobwa bari barumvikanye n’umusore inkwano y’amafaranga 500.000, umusore aha umukobwa amafaranga 400.000 asigaramo amafaranga 100.000.

Bumvikanye ko azayazana ku munsi wo gusaba no gukwa banashyingirwa, igihe bateganyagaho ubukwe hagenda hazamo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo n’ihagarikwa ry’imihango y’ubukwe bituma batabukora igihe babuteganirije.

Ayo mafaranga ngo iwabo w’umukobwa babonye ubukwe butabaye mu bihe bwateganywaga barayubakisha, hagati aho ngo umukobwa abona umusore agenda ahindura imico, bivugwa ko hari abandi bakobwa babyitambitsemo bashaka guha uyu musore amafaranga ngo abatware, ibyo aganira n’izo nkumi zindi akabibwira umukunzi we bikamubabaza cyane ariko agakomeza kwihangana bikagera ngo n’ubwo bashwana bigaragara ariko ntibabishyire hanze.

Umubyeyi wa Kwihangana Eric witwa Nzamwitakuze Espérance nawe yaganiriye na kiriya gitangazamakuru,

Ati: ’’Bampamagaye bambwira ko umuhungu wanjye yabuze, ko yaba yiyahuye dutangira gushakisha natwe dufatanije n’abari I Nyamasheke kugeza ubu nta kindi turamenya”.

“Umukobwa namubonye rimwe gusa umuhungu wanjye aje kumunyereka mu kwezi kwa 5, numva ngo yitwa Naome nta rindi zina rye nzi, n’iwabo simpazi numva ngo ni I Nyamasheke, nta n’uwo mu muryango we wundi tuziranye, n’iby’ubukwe numvaga ngo bandikishije amasezerano mu murenge bari kuzasezerana vuba, none ndumva ngo yavuze ko agiye kwiyahura kubera uwo mukobwa, nabuze icyo mfata n’icyo ndeka nanjye byanyobeye’’.

Undi wo mu muryango wabo na we w’umwarimu mu karere ka Rusizi ati: ’’Telefoni ye twayigerageje birananirana, ntituzi niba yiyahuye cyangwa hari aho ari, icyo umusore yari yaratubwiye ni ibyo gusezerana mu murenge ku wa 3 Nzeri, uko byahindutse ngo bigere aho natwe byatuyobeye, turi mu gihirahiro giikomeye cyane”.

“Nta kindi tuzi cyakozwe nk’abavandimwe be, ntituzi niba yarafashe irembo, twumva ngo yari yaragejeje iwabo inkwano y’amafaranga 400.000 na yo azamo ibibazo, nta kindi umusore yatubwiraga, wabonaga atuje cyane, twari dutegereje kwitabira gusezerana mu murenge kuri iriya tariki, no gushyirwa muri ADEPR nyuma kuko ari ho bose basengera, ibindi byatuyobeye rwose natwe’’.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Munezero Ivan, yavuze ko bakomeje kumushakisha bataramubona.

Ati: ’’Turacyashakisha twahebye, twabona andi makuru kuri we twaza kuyabagezaho’’.

Yakomeje asaba abagiye kurushinga kujya bakora ibyo babanje gutekerezaho neza, ko ibyo kuvuga ngo ubwo haje agatotsi mu rukundo ugiye kwiyahura ari ubugwari bubi cyane, ko ubuzima buba bugomba gukomeza nubwo ibyo bibazo byabaho, ko atari isi iba irangiriye ku wo bibayeho.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

ERIC

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *