Mama ntiyashakaga ko dufatirwa mu mutego tukicirwa mu nzu yacu: Perezida Kagame

Hashize imyaka 60 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuye mu Rwanda ahunze n’umuryango we, bajya gushaka ubuhungiro muri Uganda bahunga kwicirwa mu nzu yabo ariko ntaribagirwa uko bahavuye.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, avuga ukuntu umubyeyi we yamuhungishije bahunga kwicwa nk’uko byagendekeye benshi mu Banyarwanda nyuma mbere gato y’ubwigenge mu 1959 no mu myaka yakurikiyeho.

Muri iki kiganiro kirekire tutabashije kubona uko cyakabaye, Perezida wa repubulika hari aho agira ati “Ndibuka uwo munsi mu 1961 igihe nahatirwaga kuva mu gihugu cyanjye”.

“Nari mfite imyaka 4 kandi amashusho nabitse mu bitekerezo byanjye yashimangiwe n’ibyo nabwiwe nyuma. Urabizi, iyo ufite imyaka 3 cyangwa 4, hariho amashusho cyangwa ibyabaye biguma mu bitekerezo byawe. Noneho, iyo abandi bantu bongeye kubisubiramo, uhora ubyibuka”.

Umukuru w’igihugu akomeza agira ati: “Mama ntiyashakaga ko dufatirwa mu mutego tukicirwa mu nzu yacu ubwacu”.

Umukuru w’igihugu ariko yibuka neza inshuro ya nyuma aheruka iwabo mu rugo.

Ati: “Uwo munsi bari batwitse inzu nyinshi, bicaga amatungo n’abantu kandi basaga nk’abiyemeje kurimbura abantu bose aho ngaho bakarangiriza ku nzu yacu yari hakurya gato y’umuhanda munini”.

Yakomeje avuga ko umubyeyi wabo yari yarabatoje kwitegura ikintu kibi cyababaho yanga ko bazagwa mu mutego bakicirwa mu nzu yabo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *