Polisi yo mu gihugu cy’u Buhinde yavuze ko iri gukurikirana umuyobozi mu idini y’Abahindu n’abandi bagabo batatu bakoze icyaha cyo gusambanya no kwica umukobwa w’imyaka icyenda.
Uyu mwana yahohotewe n’umuyobozi mu idini y’Abahindu w’imyaka 53, n’abandi bakozi batatu ku ya 1 Kanama, ubwo yajyaga gushaka amazi aho batwikira imirambo.
Urupfu rw’uyu mwana rwateje impagarara n’imyigaragambyo mu murwa mukuru New Delhi, benshi bakaba basaba ko igihano cyo gupfa cyatangwa kuri aba bagabo.
Umubyeyi w’uyu mwana yabwiye Polisi ko yahamagawe akabwira ko umwana we yasanzwe yapfuye ndetse bamubuza kubimenyesha inzego z’umutekano kuko ngo umurambo w’umwana we wajyanwa kureba icyamwishe, akaba yakurwamo zimwe mu ngingo ze zikagurishwa.
U Buhinde ni kimwe mu bihugu bigaragaramo ihohoterwa n’ifatwa ku ngufu ry’abagore kuko mu minsi ya vuba hamaze gutangwa ibirego by’abagore n’abakobwa 90 bafashwe ku ngufu.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.