Menya impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri Mozambique

Hashize igihe havugwa ibihuha byinshi ku mpamvu ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique n’amahirwe ari mu gushyira iherezo ku ntambara z’urudaca zimaze imyaka itanu.

Kuri ubu mu gihe umusaruro w’iminsi n’ibyumweru bya mbere ukomeje kugaragara, nta gushidikanya ko ibihuha biziyongera ndetse bigashyirwa mu mutaka nk’uw’ubusesenguzi.

Bimwe muri byo bishobora no kugerageza gukoresha intekerezo z’ababikoresha bagerageza kubyinjizamo u Rwanda. Bavuga ko habayeho ibiganiro bikomeye byahishwe itangazamakuru ariko ibyo ntaho wabihungira mu gukemura imvururu.

Kubaho kw’aya masezerano nta washidikanya ko kuzazamura ibihuha byinshi ariko uko yaba ameze kose, ibizakorwa byose bizibanda ku musingi w’indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’iz’Umuryango FPR.

Urebeye mu muco n’amateka by’u Rwanda, izi ndangagaciro zarushijeho kwimakazwa ahanini kubera amateka ya vuba u Rwanda rwanyuzemo.

Ikinyejana cya 20 cyashaririye u Rwanda. Ibihugu bike ni byo bifite impamvu zikomeye zo kwijujutira ibyangijwe n’ubukoloni.

Sosiyete yashwanyaguritse, yibasiwe n’ubwicanyi bw’inkazi muri Jenoside, Abanyarwanda bagatatanira mu mfuruka zose z’Isi bashaka ubuhungiro kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

FPR yashinzwe nk’umuryango ugamije guhindura no guteza imbere u Rwanda binyuze mu gukorana n’Abanyarwanda bose mu mahoro ariko byanaba ngombwa hakifashishwa intwaro.

Bisanze ubwabo bagomba guhagarika Jenoside, yaguyemo abarenga miliyoni barimo abagabo, abagore n’abana mu mugambi wari umaze igihe utegurwa n’abicanyi bumvaga ko bagomba kubica kandi nta mpuhwe.

Kuri FPR, imvugo ya “Ntibizongera ukundi” n’uburenganzira bwo kurinda ntibyari kuba amagambo masa ndetse yanarebye ku muhate w’u Rwanda uri mu cyerekezo cya Loni kijyanye n’ihame ry’Uburenganzira bwo kurinda.

Abanyarwanda ntibari kwihanganira kubona abandi bantu basigwa, bakanatabwa mu menyo ya rubamba nk’uko bo n’inshuti zabo byabagendekeye.

Ni no muri iyo mibereho hashibutsemo RPA, yashinzwe na FPR Inkotanyi, ikaza kuba umusingi wubakiweho igisirikare cy’u Rwanda cya none.

Uramutse wumvise ubunararibonye bw’ingabo za RPA n’ibyo zagezeho, byashyira ukuri ku gusesengura ubutumwa bwa gisirikare bukorerwa hanze y’imbibi z’igihugu.

Ubwo RPA yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu no kukivana mu maboko ya Guverinoma yakoze Jenoside yari iyobowe na Habyarimana Juvénal mu 1990, yari igizwe n’abarwanyi bake, babura byinshi kugeza no ku kutagira impuzankano ya gisirikare.

Ingabo bahanganye na zo ntizari zigizwe gusa n’abasirikare ba Habyarimana kuko zari zifashijwe n’iza Zaïre ndetse n’iz’Umutwe udasanzwe (Special Forces) zo mu Bufaransa.

Bitandukanye n’ingabo za RPA, aba barwanyi bari bafite ibikoresho bitagira ingano birimo ibyavaga mu Bufaransa ndetse no mu Bubiligi, igihugu cyakolonije u Rwanda.

Nubwo ingabo za RPA zafatwaga nk’iziciriritse, RPF iyobowe na General Paul Kagame, yahinduye isura y’urugamba, yigarurira ibirindiro by’umwanzi cyane ko bari bafite n’intego y’icyo barwanira ari cyo inshingano zo guhagarika Jenoside.

Mu myaka ine gusa, RPA yari ifite Kagame nk’umuyobozi uri ku ruhembe rwayo, yari imaze guhindura rwa rubyiruko rw’abakorerabushake, ruvamo igisirikare cy’umwuga, kirwana, kidahembwa ahubwo gishishikajwe n’impamvu abakigize bari biteguye gupfira.

Hejuru y’ikinyabupfura ntashidikanywaho mu ngabo, abasirikare babyiruka batojwe indangagaciro z’abababanjirije kugira ngo bajye bakorera igihugu, bivuze Abanyarwanda.

Kuri izi ndangagaciro hiyongereyeho ibitekerezo byo kwibohora biganisha ku gukunda Afurika. Uyu ni wo musingi wakomeje kuranga igisirikare cy’u Rwanda kugera uyu munsi.

Ni muri izi ndangagaciro umuntu yatangira kumva neza impamvu muzi y’amahame agenderwaho n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP).

Aha ni ho umuntu ushaka kumva neza impamvu u Rwanda rwohereje ingabo haba muri Centrafrique, Sudani, Haiti ndetse no muri Mozambique, akwiye kureba.

Ingabo z’u Rwanda zagaragaje itandukaniro ryazo n’abacanshuro b’Abarusiya n’abo muri Afurika y’Epfo, igisirikare cya Mozambique cyari cyagiriye icyizere ko bazafasha mu guhashya intagondwa z’ibyihebe bigendera ku mahame akaze ya Islam.

Mu myaka ine y’akaga katavugwa, igihugu cyatakaje Cabo Delgado, intara ngari kandi ifatiye runini ubukungu bwa Mozambique.

Izi ntambara zatumye Sosiyete y’Abafaransa, Total, isiga umushinga wayo wo gutunganya gas ufite agaciro ka miliyari 20$, uwa mbere mugari mu ikorerwa ku Mugabane wa Afurika.

Abaturage b’abasivili bahasize ubuzima muri aka gace ntibabarika, benshi bishwe baciwe imitwe.

Habarurwa ko abantu bagera ku 800.000 bakuwe mu byabo, basa n’ababaye intabwa zitegereje kongera gutabarwa ariko icyizere cyo kongera gutekana cyari hafi ya ntacyo.

Inkuru nshya ni uko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zatsintsuye inyeshyamba z’Abayisilamu, zibavana mu birindiro bari basigayemo mu mashyamba akikije ahari icyicaro cyabo muri Mocímboa da Praia.

Abakurikiranira hafi ibi bikorwa mu buryo bwigenga, barimo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) bizera ko mu minsi ya vuba ubucuruzi buzongera gukorwa nk’ibisanzwe.

Mu by’ukuri, u Rwanda rwageze ku ntego yarwo kandi iri mu mujyo w’umuco wo gukunda Afurika.

Nta gushidikanya ko hari andi masezerano azabaho ashobora no kwibanda ku kwigisha no guha amasomo ingabo za Mozambique. Kuri ubu, misiyo yararangiye.

Kuri Mozambique, icy’ibanze kizaba kongera gusubiza abaturage mu ngo zabo. Igihugu kizakenera kongera kwisuzuma no kureba impamvu zateye ibibazo biyirimo.

Igisirikare cya Mozambique uko cyaba gikora kose n’ubunyamwuga bwacyo, kigomba kureba umwihariko wa RDF watumye mu gihe cy’ukwezi gusa imaze guhashya abarwanyi bamaze imyaka ine bigaruriye ibice by’ingenzi mu gihugu.

Iyi nkuru ducyesha IGIHE, ishingiye ku gitekerezo bwite cya Rudatsimburwa Albert, yatambutse bwa mbere muri The New Times

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *