Kwizera Olivier yigaramye amasezerano ye na Rayon Sports, anikoma abamwirukanye mu ikipe y’igihugu Amavubi

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Kwizera Olivier, uherutse kwirukanwa mu mwiherero wayo azira kujya kuri ‘Instagram Live’ mu masaha ya nijoro, yakomoje ku bibazo amaze iminsi anyuramo.

Kwizera Olivier wari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, yirukanywe ku wa 20 Kanama nyuma y’uko yagiye kuri ‘Instagram live’ aganira na Kayesu Shalon Manzi mu masaha akuze.

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro B-Wire gitambuka kuri B&B FM Umwezi, uyu mukinnyi yavuze ko atemeranya n’iyirukanwa rye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu.

Abajijwe uko yakiriye iki cyemezo, Kwizera yavuze ko asanga yararenganye kuko ibyo yazize bitari mu bibujijwe abakinnyi bahamagarwa.

Yahishuye ko ibintu abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu baba babujijwe ari ukuzana abashyitsi mu mwiherero no kuwusohokamo gusa.

Yavuze ko kwirukanwa kwe byaturutse ku gucurirwa ibyaha, ati “Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.”

Kwizera avuga ko nta kosa yakoze kuko nta tegeko ryo mu Ikipe y’Igihugu ryamubuzaga kujya kuri telefone saa yine z’ijoro nk’uko yabigenje.

Yavuze ko ni yo yari kuba yakoze ikosa yari kubanza kuganirizwa mbere yo kwirukanwa. Icyakora we asanga ari imigambi yacuriwe wo kumwangisha abafana.

Ati “Ku byabaye ntacyo nabirenzaho, nibaza impamvu ahubwo abantu bahora bangendaho ikibaye cyose kigahita kijya mu itangazamakuru, ubwo bukangurambaga bwo kunyangisha abantu kuki ari njyewe? Ni ukubera iki?”

Kwizera yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo yirukanywe atanabwiwe ikosa yakoze kuko yagerageje no kubaza umutoza ntagire icyo amubwira.

Ati “Narabyutse ngiye kujya mu myitozo bambwira ko ntari bukore, nagumye kuri Hoteli noneho njya ku cyumba cy’umutoza nshaka kumusobanurira, ambwira ko bafashe umwanzuro w’uko ndi butahe. Namubajije ikosa nakoze yanga kugira icyo ambwira.”

Kwizera utigeze agaruka ku byo kuba bamuhamagaye yazasubira mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yifurije intsinzi bagenzi be abasaba guharanira intsinzi no guhesha ishema Igihugu.

Uyu mukinnyi yasabye abafana kudaha agaciro amagambo mabi amuvugwaho binyuze mu itangazamakuru kuko hari ibyo bamuvugaho bitari byo kandi we nta cyo yabikoraho ngo abinyomoze.

Gusa, nubwo Kwizera avuga atya, ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaga impanuro ku Mavubi yagiye muri Maroc, yakomoje ku iyirukanwa ry’uyu mukinnyi, yibutsa abandi ko bakwiye guhora barangwa n’ikinyabupfura.

Ati “Twese tuba tuzi gukina, tuba tuzi kujya mu kibuga ariko ukibuka ko umutoza cyangwa abayobozi b’ikipe, hari inshingano bagutumye, hari ibyo babona wowe utabona, hari ibyo bagushakaho. Ngira ngo ibyo ngibyo ntabwo nirirwa mbitindaho ariko biri mu nshingano zabo. Niba bashyizeho amategeko tugomba kuyubahiriza.”

Yakomeje agira ati “Hari uwampamagaye ambwira ngo umutoza yahagaritse Kwizera. Ndamubwira niba umutoza yamuhagaritse akaba hari ibyo atujuje ….muri gahunda yacu no mu nshingano zacu no mu byo dutoza abakiri bato, ni ukubaha no kugendera ku mabwiriza.”

Kwizera Olivier wakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, byavugwaga ko agifitiye amasezerano iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Icyakora muri iki kiganiro yayigaramye ahubwo ashinja Rayon Sports kubangamira uburenganzira bwe.

Ati “Njye icyo nzi nasinye umwaka umwe udafite andi mabwiriza, nasabye amasezerano yanjye kuva umwaka ushize muri Kanama ubwo nasinyaga kugeza nubu barayanyimye.”

Uyu mukinnyi avuga ko yatunguwe no kumva ko afitanye amasezerano na Rayon Sports yamuhagaritse nyuma y’ibibazo yagiye anyuramo.

Ati “Abantu baravuga ko twasinyanye umwaka wose ariko bakaguhemba amezi atatu, nta busobanuro bw’ubunyamwuga mu makipe yacu rwose.”

Kwizera yavuze ko yagiye abona amakipe arimo abiri yo muri Angola, Young Africans yo muri Tanzania, Gormariah yo muri Kenya n’izindi zo hanze ariko yabuze ibaruwa imurekura kuko Rayon Sports yayimwimye.

Yavuze ko ubu icyihutirwa kuri we ubu ari ugushaka ikipe akoreramo akazi, ubundi akagerageza kwitwara uko abantu babishaka kuruta uko we atekereza yakitwaye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *