Bitunguranye, Lionel Messi ashobora kwamburwa Ballon D’or ya karindwi aheruka kwegukana? Dore uko bimeze.

Mu birori byabaye kuwa mbere tariki 29/11/2021 byasize igihangange Lionel Messi yegukanye umupira wa zahabu ukaba ari n’uwa karindwi uwo mugabo yegukanye mu myaka 13 ishize.

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Paris Saint-Germain, Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 2021 nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri uyu mwaka mu bihembo bya France Football byatangiwe muri Théâtre du Châtelet i Paris kuri uyu wa Mbere.

Lionel Messi w’imyaka 34, yegukanye iki gihembo ku nshuro ya karindwi nyuma yo gutwara icya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015 na 2019.

Ni igihembo kitavuzweho rumwe n’abakurikira umupira w’amaguru ku isi kuko hari benshi basigaye bavuga ko Messi nubwo yitwaye neza ndetse agatwara n’igikombe gikomeye cya Copa America ariko nanone atari akwiye kwegukana uwo mupira wa zahabu uranga umukinnyi warushije abandi ku mugabane w’uburayi.

Iki gihembo yagihawe nyuma yo kugira amezi 12 meza aho yatwaye Copa America ari kumwe na Argentine muri Nyakanga ubwo yasozaga irushanwa anganya ibitego bine na Neymar ndetse yaratanze indi mipira itanu yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.

Amezi atatu mbere yaho, uyu mukinnyi wahoze muri FC Barcelone, yari yaregukanye Copa del Rey yabaye igikombe cya 34 n’icya nyuma muri iyi kipe yo muri Espagne yatandukanye na yo mu mpeshyi.

Messi ukinira PSG mu bufaransa akimara kwakira iki gihembo yavuze ijambo ryakoze benshi ku mutima aho yavuze ko uwitwa Robert Lewandowski nawe akwiye guhabwa igihembo nk’icyo kuko yakabaye ariwe wagitsindiye muri 2020 ariko kikaba kitaratanzwe biturutse ku cyorezo cya coronavirus.

Yahise asaba abashinzwe gutegura icyo gihembo ko bishobotse Lewandowski yazahabwa icyo gihembo kuko ntawushidikanya ko muri 2020 ariwe wari kugitsindira nta kabuza.

Umwe mu bakuru bategura iki gihembo witwa Pascal Ferre nawe ubwe yemeje ko ubwo batoraga yatoye Lewandowski ariko ijwi ritari rihagije ngo atsindire iki gihembo kuko abandi benshi muri ako kanama batoye Messi bemeza ko ariwe warukwiye uwo mupira wa zahabu.

Icyakora Ferre avuga ko nubwo atatoye Messi bitavuze ko atari akwiye icyo gihembo ahubwo yabikoze nk’amahitamo ye kugiti cye.

Yemeza kandi ko amagambo Messi yavuze kuri Lewandowski yuko akwiye guhabwa igihembo cye cyo muri 2020 ari amagambo yuje ubwenge n’icyubahiro kandi meza ku bantu bakurikira umupira w’amaguru.

Avuga ko nubwo kugeza magingo aya bataratekereza kwicara ngo barebe niba Lewandowski yahabwa igihembo ariko bishobora kubaho nubwo atari ibintu byo guhubukira.

Rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski, wahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo mu mwaka ushize, ariko ntigitangwe kubera COVID-19, ni we wabaye uwa kabiri mu gihe Jorginho wa Chelsea yabaye uwa gatatu.

Cristiano Ronaldo ugwa Lionel Messi mu ntege mu bamaze gutwara Ballon d’Or nyinshi, aho afite eshanu, kuri iyi nshuro yabaye uwa gatandatu mu bakinnyi 30.

Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu bagore ni Umunya-Espagne Alexia Putellas w’imyaka 27, akaba asanzwe akinira FC Barcelone.

Mu bindi bihembo byatanzwe, rutahizamu w’umwaka yabaye Umunya-Pologne Robert Lewandowski, umunyezamu mwiza aba Gianluigi Donarumma wa PSG n’u Butaliyani mu gihe umukinnyi mwiza ukiri muto yabaye Umunya-Espagne Pedri w’imyaka 19 ukinira FC Barcelone.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu bagabo:

1)Lionel Messi (Paris Saint-Germain, Barcelone & Argentine)

2) Robert Lewandowski (Bayern Munich & Pologne)

3) Jorginho (Chelsea & U Butaliyani)

4) Karim Benzema (Real Madrid & U Bufaransa)

5) N’Golo Kante (Chelsea & U Bufaransa)

6) Cristiano Ronaldo (Manchester United & Portugal)

7) Mohamed Salah (Liverpool & Misiri)

8) Kevin De Bruyne (Manchester City & U Bubiligi)

9) Kylian Mbappe (Paris Saint-Germain & U Bufaransa)

10) Gianluigi Donarumma (Paris Saint-Germain & U Butaliyani)

11) Erling Haaland (Borussia Dortmund & Norvège)

12) Romelu Lukaku (Chelsea & U Bubiligi)

13) Giorgio Chiellini (Juventus & U Butaliyani)

14) Leonardo Bonucci (Juventus & U Butaliyani)

15 ) Raheem Sterling (Manchester City & U Bwongereza)

16) Neymar (Paris Saint-Germain & Brésil)

17) Luis Suarez (Atlético Madrid & Uruguay)

18) Simon Kjaer (AC Milan & Danemark)

19) Mason Mount (Chelsea & U Bwongereza)

20) Riyad Mahrez (Manchester City & Algeria)

=21) Bruno Fernandes (Manchester United & Portugal)

=21)Lautaro Martinez (Inter Milan & Argentine)

23) Harry Kane (Tottenham & U Bwongereza)

24) Pedri (Barcelone & Espagne)

25) Phil Foden (Manchester City & U Bwongereza)

=26) Nicolo Barella (Inter Milan & U Butalitani)

=26) Ruben Dias (Manchester City & Portugal)

=26) Gerard Moreno (Villarreal & Espagne)

=29) Cesar Azpilicueta (Chelsea & Espagne)

=29) Luka Modric (Real Madrid & Croatia)

Ese koko wowe ubona Lewandowski akwiye guhabwa igihembo cyihariye cya 2020 cyangwa Messi yakwamburwa icya 2021 kikaba aricyo gihabwa Lewandowski?

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya karindwi
Robert Lewandowski yahembwe nka rutahizamu w’umwaka

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *