Bruce Melodie yasabiwe n’umukunzi we gutwara Grammy Awards nyuma yo kubonaho Imana yamukuye benshi bagwa mu kantu!

Benshi batangaye! Umuhanzi Bruce Melodie yasabiwe n’umukunzi we gutwara Grammy Awards nyuma yo kubonaho Imana yamukuye. 

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucaracara ifoto y’ibyamamare bitandukanye gusa bose bagiye batangazwa n’uburyo umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye cyane ku izina rya Bruce Melodie yari amaze muri icyo gihe ari nabyo byatumye umukunzi we witwa agira ati:”Imana ni nziza kbsa Bruce Imana ikomeze imurinde mpaka abonye Grammy”. 

Ifoto yatumye abakunzi ba Bruce Melodie bacika ururondogoro: 

Mu yandi makuru agezweho, Orville Richard Burrell [Shaggy] akomeje gutungurwa n’ibyo abona nyuma yo gukorana indirimbo na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] bise “When she’s Around” yashibutse kuri “Funga Macho” imaze umwaka isohotse. 

Shaggy ubwo yari mu kiganiro cya mu gitondo “Elvis Duran and the Morning Show” gitambuka kuri Radio “Z100” yo mu Mujyi wa New York yavuze ko nyuma yo kuririmbana na Bruce Melodie mu gitaramo cya i Heart Radio Jingle Ball cyabereye mu Mujyi wa Dallas muri Dickies Arena umubare w’abakurikira ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga wazamutse. 

Ati “Vuba aha twari mu gitaramo cya iHeartRadio Jingle Ball, ndatekereza ko hari mu Mujyi wa Dallas, ubwo twari mu gitaramo, ushinzwe imbuga nkoranyambaga yarambwiye ati ni ubwa mbere tugize umubare w’abantu bangana gutya, ntekereza ko Afurika y’Iburasirazuba yose yatunguwe no kubona Bruce Melodie muri ibi bitaramo.” 

Ibi yabivuze nyuma y’ubutumwa bw’Umunyamakuru Elvis Duran wari umaze kuvuga ko umwe mu bakurikira iki kiganiro wo muri Tanzania yatunguwe no kubona bagiye kwakira Bruce Melodie. 

Ikindi kintu gikomeje gutungura benshi ni uburyo Bruce Melodie wagiye mu gitaramo Shaggy yakoreye mu Rwanda 2008 akiri muto nta tike y’ibihumbi 5 Frw afite ubu bageze aho bakorana indirimbo. 

Bruce Melodie avuga ko ibyo Shaggy yamukoreye ajya mu ndirimbo ye yabifashe nk’igitangaza bityo na we agomba kubyitura undi muhanzi ukiri muto uri kumubona mu bitaramo nk’ibi. 

Ati “Ndumva merewe neza, nakoze iyi ndirimbo irasohoka abantu barayikunda, sinari nzi ko umuntu nka Shaggy yakunda indirimbo yanjye, gusa byambayeho, mbere bambwira ko Shaggy agiye kuririmba mu ndirimbo yanjye nababwiye ko bari kumbeshya.” 

“Biratangaje cyane gukorana na Shaggy mbere na mbere ndi umufana we, nkunda umuziki we ndetse n’ibyo akora. Ubwo nari mu gitaramo cye i Kigali nari muto mfite inzozi zo kuzaba umuhanzi, ubu nanjye ngomba gukora nk’ibyo Shaggy yankoreye njye mu ndirimbo ye.” 

Bruce Melodie nyuma yo kuririmbana na Shaggy muri Dickies Arena, tariki 28 Ugushyingo 2023, ubu bategerejwe mu gitaramo iHeartRadio Jingle Ball Tour giteganyijwe ku wa 16 Ukuboza 2023 muri Amerant Bank Arena yakira abasaga ibihumbi 20 iri mu Mujyi wa Miami. 

Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *