Umukobwa wabyaranye na Yago akihakana umwana, kwihangana byamunaniye avuga uburyo baryamanye mu modoka

Brenda wabyaranye na Yago, Yago akihakana umwana, kwihangana byamunaniye avuga uburyo Yago yamurongoreye mu modoka arangije avuga n’ikiyobyabwenge Yago akoresha abantu batari bazi 

Mu kiganiro kibera kuri Twitter kizwi nka space gihuriramo abantu batandukanye, uwitwa Brenda uzwiho ko yabyaroye Yago, na Yago nyirubwite bari batumiwe. 

Uwitwa Brenda yahawe ijambo, bitewe n’umujinya wose Yago yamuteye avuga buri kimwe cyose cya Yago, n’uburyo basambaniye mu modoka. 

Reba Video unyuze hano

Mu yandi makuru, Hazamutse urunturuntu hagati ya Gateka Esther Briane wamenyekanye nka DJ Briane na Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, nyuma y’uko umwe avuze amagambo atanejeje mugenzi we, undi na we akamusubiza. 

Hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati ya DJ Briane na Yago Pondat, bari basanzwe ari inshuti magara ariko ubu zabyaye amahari nyuma y’amagambo Yago aherutse kuvuga ko bamwe mu Dj basaba amafaranga Adiyasipora bitwaza gufasha abana bakayaryohamo mu tubari. 

Yago yagize ati “Abo ba DJ birirwa bishushanya baza bakajya ku ma space bakarira batabaza Diaspora ngo babahe amafaranga bafite abana barera, ejo mukababona barimo gutwika mu bubari mu mafaranga yanyu mwaboherereje.” 

Dj Briane uvuga ko ari we wavuzwe muri aya magambo ya Yago, yabaye nk’umusubiza, gusa avuga ko ibyavuzwe n’iki cyamamare mugenzi we, bitamuca intege zo gukomeza gufasha. 

Yagize ati “Aba bana nabafashije nta n’umwe ngishije inama, ntawe nsabye ubufasha, ariko aho bigeze nkeneye ubufasha bw’abantu kukongewe ntabwo mfite ubushobozi bwo kurera abana barenga 50 kandi ndashimira Imana ko ubwo bufasha mbubona.” 

Yakomeje avuga ko Yago uvuga ayo magambo abizi cyane ko ari mu bamufashije muri ibi bikorwa byo gufasha abana, ahubwo ko atazi icyamuteye kuvuga ayo magambo. 

Ati “Uwo Yago uvuga ayo magambo arabizi n’umutima we wose, si ubwa mbere twajyanye gusura abana, si ubwa kabiri akabibona twazamukanye umusozi witwa Jali hari kuri Noheli amfasha gutekera abana turabagaburira dutaha tunaniwe, none bimaze kumucanga aje mu itangazamakuru.” 

Umuryango ‘Brianne Foundation’ washinzwe na DJ Brianne, kugeza ubu ufasha abana 49 barimo 35 b’i Kigali n’abandi icyenda b’i Kayonza. 

DJ Brianne ufite amateka y’uko na we yabaye ku muhanda, akavuga ko ari na cyo cyatumye atekereza gufasha aba bana kuko azi ubuzima bubi baba barimo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *