Bugesera: Abanyeshuri b’Ingimbi n’Abangavu barata Amashuri bakajya gushakana hagati yabo

Hari abana b’ingimbi n’abangavu bata ishuri bakajya gushakana nk’abagore n’abagabo, mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Mbyo, muri Santere ya Kopera.

Bamwe muri bo baganiriye na flash.rw ducyesha iyi nkuru, bavuga ko biterwa n’ubuzima bubi, ababyeyi bakabashinja kunanirana.

Umwe yagize ati: “Njye ni ubushobozi bucye, navuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza”.

“Ku myaka 14 bantera inda mbyarira mu rugo nabwo igihe kitageze kubera ubushobozi bucye n’ubukene. Mu rugo baranyanga barambwira ngo genda nta bagore babiri mu rugo”.

Mariya izina ryahawe umwe mu bana baganiriye n’itangazamakuru bya  Flash, yatangaje ko “ kuba yaravuye mu ishuri akanatwara inda ku myaka 14 yonyine byamuteye kubihirwa n’ubuzima”.

Ati: “Bitewe n’imibereho mibi ubwo mva mu ishuri nshakisha ubundi buzima bwambera bwiza ariko nabwo narahebye”.

Nubwo kandi abo bana bahitamo gushakana ntibamarana kabiri bari kumwe  nk’uko bitangazwa na bamwe mu babyeyi.

Umwe ati: “Niba akoze imibonano mpuzabitsina n’agasore kagenzi ke ntasubira mu ishuri kuko ni ipfunwe”.

“Kudasubira mu ishuri kubera iryo pfunwe rero niho bigeraho umwe akabeshya undi ngo dushakane, ukumva bagiye gutyo, ejo bundi muri uyu mudugudu wacu, hari umwana washatse afite imyaka 15 ashakana n’undi ufite imyaka 17”.

Undi mubyeyi nawe ati: “Iyo bashakanye ari abana igihe kitageze nta n’igituma badashwana”.

Adeline umubyeyi w’umwe mu batwaye inda, we avuga ko kuba abana bava mu ishuri bagahitamo gutwara inda ari ukunanirana.

Ati: “Nk’ubu mfite nk’umwana ufite imyaka 18  afite umwana w’umwaka, ndamufie yigagaga hano ku Kagoma agenda yagera hariya wowe umuhannye  kanaka agakanda telephone baziranye agahita acaho, umwana rero naramuhanaga ahubwo agashaka kunkubita na Se yavuga ntagire ijambo avuga, ubu yafashe umugabo w’umushumba ubu niwe bari kumwe. Abana b’abakobwa rero bafite ubushyuhe”.

Nubwo ibi byose byabaye kuri uyu mwana twahaye izina rya Mariya ngo haricyo asaba ubuyobozi.

Mariya ati: “Icyo nasaba ubuyobozi, , ubu kujya mu ishuri ntabwo byakunda  ariko umuntu abonye  nubwo bushobozi wenda bakamufasha yakongera n’igishoro nuwo mwana akabasha no kubaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi yatangaje ko ari ikibazo bagomba guhagurukira bose, akaba asaba abatwaye inda ko basubira mu nzira y’ubuzima bari baratangiye, bagasubira mu ishuri bagafashwa.

Ati: “Ni ikibazo tugomba guhagurukira twese, icya mbere navuga nti ni ukongera kwibutsa umwana uburenganzira bwe no kumwigisha, abahuye nicyo kibazo ni uko basubira mu nzira y’ubuzima bari baratangiye, ni ugusubira mu ishuri bagafashwa”.

Ikibazo cy’abana bata ishuri si umwihariko mu karere ka Bugesera, nubwo leta ihora ikangurira ababyeyi kubagarura mu mashuri.

Umwihariko muri aka karere ni uko bo barita, bakajya gushaka ingo zitamara kabili.

Ibi biraza bisanga ikibazo cy’abangavu baterwa inda kigihangayikishije Igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *