Bunia: Umudepite uvuga ko yatewe ubwoba n’amagambo ya Perezida Kagame yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Sama Lukonde, ku magambo avuga ko ateye ubwoba ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ni ibikubiye mu itangazo uyu mudepite witwa Iracan Gratien de Saint-Nicola uhagarariye agace ka Bunia ko mu ntara ya Ituri yashyize hanze.

Muri iri tangazo, uyu mudepite yavuze ko yatewe ubwoba n’amagambo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aheruka gutangariza mu muhango wo kwakira indahiro z’Abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Yavuze ko amagambo ya Perezida Paul Kagame yamuteye ubwoba bw’uko mu minsi iri imbere ingabo z’u Rwanda zishobora kwinjira ku butaka bwa Congo Kinshasa mu buryo butemewe n’amategeko.

Amagambo ya Perezida Kagame uyu mudepite yavuze ko yamuteye ubwoba yerekeye ibyo yatangaje ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ndetse n’icy’indi mitwe yose igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga uko byagenda kose kigomba gukemuka.

Ati: “Ibya RDC na byo turabikurikirana, turabikurikiranira hafi. Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari, ariko dukora ibishoboka byose ngo dukemure iki kibazo…”

“Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka”.

Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku kibazo cya FDLR by’umwihariko, yavuze ko impamvu gikomeje kudakemuka ari uko ibikorwa byitwa ko byashyizweho bigamije kuyirwanya bisa n’aho ari byo byareze ikibazo cyayo kigakomeza gukura.

Ati: “Ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka makumyabiri n’ingahe, kigatwara miliyari mirongo z’amadorali ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho ngaho”.

“Urumva ko ni ibintu bitumvikana njyewe ntabona uko nabisobanura, ni na yo mpamvu numva ntashaka kubitindaho cyane”.

Depite Iracan Gratien yasabye Minisitiri w’Intebe wa RDC gutanga raporo yanditse ishyira umucyo ku bibazo byose byazamuwe na Perezida Kagame.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *