Burundi: Imbonerakure 7 zacitse imyitozo nyuma yo kumenya ubutumwa buzitegereje bwatumye zishya Ubwoba bwinshi cyane

Biravugwa ko abantu barindwi bo mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, batorotse aho bakorera imyitozo ya gisirikare ku Mudugudu wa Runyonza muri Komini n’Intara ya Kirundo (mu majyaruguru y’ Burundi).

Nk’uko bagenzi babo babitangaje, ngo bagize ubwoba ubwo bamenyaga ko bagiye koherezwa gufasha izindi Mbonerakure zifasha Ingabo z’Abarundi kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa Red Tabara ukorera mu bibaya n’imisozi miremire bya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bamwe bemeza ko bafunzwe n’urwego rw’iperereza mu gihe abandi bavuga ko bishwe.

Bivugwa ko Imbonerakure zigera mu ijana zimaze iminsi mu myitozo ya gisirikare zihabwa n’abapolisi n’abandi bahoze mu gisirikare bo muri CNDD-FDD.

Urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi ruva mu makomine yose ya Kirundo kandi rugateranira ku Mudugudu wa Runyonza aho ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi ku rwego rwa komini biherereye.

Amakuru agera kuri SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, akomeza avuga ko iyo myitozo ahanini igizwe no kwiga gukoresha imbunda no kwiga amayeri ya gisirikare.

Bakora kandi siporo nka saa kumi n’imwe buri mu gitondo.

Umwe mu begereye Imbonerakure agira ati: “Ni ukwitegura gushyigikira bagenzi bacu bari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashaka inyeshyamba za Red Tabara”.

“Bamwe mu Mbonerakure bahunze imyitozo babwiwe ubutumwa. Batinyaga kujya gupfa ku rugamba”.

Abagera mu icumi ngo nibo batorotse imyitozo. Bivugwa ko barimo gushakishwa n’urwego rw’ubutasi mu ntara.

Barindwi muri bo ariko, ngo baba barabonetse. Bamwe bemeza ko bajyanywe n’ukuriye urwego rw’iperereza mu ntara mu “cyumba ngororamuco cy’ishami rye”.

Abandi bemeza ko bishwe. Kuva ku wa Gatatu ushize nibwo baheruka gutanga ikimenyetso cy’ubuzima.

Imbonerakure ziri mu myitozo ariko hagati aho ngo zigomba kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mpera z’iki cyumweru.

Kuva mu mpera z’Ukuboza 2021, sosiyete sivile, abayobozi b’ibanze n’abaturage bemeje ko hari abasirikare b’Abarundi ndetse n’abafatanyabikorwa babo ku butaka bwa Congo kugira ngo barwanye inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro witwa Red Tabara, ariko minisitiri w’ingabo w’u Burundi avuga ko ari ibihuha mu gihe FARDC ihitamo guceceka.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *