Rwanda: Ni iki Ingengo y’Imari ivuguruye yageze kuri miliyari ibihumbi 4,4 Frw izakoreshwa?

Ingengo y’Imari yari yatowe muri Kamena 2021 yanganaga na Miliyari ibihumbi 3,8 Frw. Ubu yaravuguruwe yiyongeraho miliyari 663 bingana na 16,6% igera kuri Miliyari 4.440 Frw.

Muri ayo mafaranga yose, ingengo y’imari isanzwe (Recurrent Budget) yavuye kuri miliyari 2.413 Frw igera kuri miliyari 2.784 Frw bivuze ko hiyongereyeho miliyari 371,2 Frw bingana na 15,4%.

Mu bikorwa byatumye ayo mafaranga yiyongera harimo inyongera ya Miliyari 6,9 Frw agenewe gutangiza za ambasade; iya Miliyari 11,2 Frw yahawe ibigo bitandukanye afasha nyir’ubwite kwita ku modoka ye bwite (lump sum allowance).

Hari kandi inyongera ya Miliyari 5 Frw yo kuziba icyuho kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri; inyongera ya miliyari 4 Frw agenewe kwishyura ibirarane by’ubwisungane mu kwivuza (Mutuele de santé).

Harimo inyongera ya Miliyari 1,2 Frw yahawe Polisi y’u Rwanda (RNP) agenewe ubwishingizi; Miliyari 1,8 Frw yahawe Minisiteri y’Ibikorwaremezo agenewe kugura imodoka za Leta n’ubwishingizi bwazo.

Miliyari 4,9 Frw yashyizwe ku bikorwa bijyanye na CHOGM 2022; Miliyari 3, 7 Frw yahawe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) agenewe kwimura ibigo bimwe na bimwe bya Leta.

Ni mu gihe Miliyari 1 Frw yahawe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) yo gutegura ibizamini bya Leta; Miliyari 1.5 Frw agenerwa ibikorwa bya siporo (umupira w’amaguru, amagare n’imikino y’intoki); Miliyari 341,5 Frw agenerwa kwishyura imyenda ya Leta harimo n’imparuro mpeshamwenda za Eurobond.

Ingengo y’Imari y’iterambere (Development Budget), yo yavuye kuri 1.393 Frw igera kuri miliyari 1.655 Frw bivuze ko hiyongereyeho miliyari 262 Frw bingana na 18,8%.

Ayo mafaranga y’inyongera azashyigikira imishinga ya Leta irimo kwishyura amafaranga agera kuri Miliyari 4 Frw yasigaye ku nyubako z’ibyumba by’amashuri; Miliyari 6,6 Frw y’imishinga y’ibikorwa remezo by’imihanda, Miliyari 9 Frw ku mishinga y’amashanyarazi, agera kuri Miliyari 1,3 Frw ku mishinga y’amazi ndetse n’agera kuri Miliyari 36 Frw y’inyubako za Leta.

Amafaranga agera kuri Miliyari 7,8 Frw yagenewe imishinga yo mu rwego rw’ubuzima harimo ibitaro (Kanombe, Munini, IRCAD-Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubuvuzi bw’indwara ya Cancer y’urwungano ngogozi).

Amafaranga agera kuri Miliyari 6,2 Frw y’imishinga y’ubuhinzi, agera kuri Miliyari 13,9 Frw ku mishinga yo mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Ingengo y’imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta yavuye kuri Miliyari 541,6 Frw igera kuri miliyari 498,1 Frw bivuze ko yagabanutseho Miliyari 43,6 Frw bingana na 8,1% biturutse ahanini ku ihinduka ry’ingengabihe y’amafaranga aturuka ku baterankunga.

Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga ava imbere mu gihugu yavuye kuri Miliyari 1.993 Frw agere kuri Miliyari 2.148 Frw bivuze ko yiyongeraho agera Miliyari 155 Frw bingana na 7%.

Amafaranga aturuka ku misoro muri iyi ngengo y’imari ivuguruye ni Miliyari 1.759 Frw, mu gihe atari ay’imosoro ari Miliyari 388,2 Frw.

Ayo arimo inkunga ya Miliyari 23,2 FRW, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyasoneye u Rwanda rwagombaga kwishyura umwenda wacyo kikemera ko ashyirwa mu ngengo y’imari kubera icyorezo cya COVID-19.

Inguzanyo yo ni Miliyari 1.469 Frw, aturuka ku mpano z’amahanga ni Miliyari 637,6 Frw.

Usesenguye iyi ngengo y’imari ivuguruye usanga inzego n’ibigo bya Leta bitanu byongerewe ingengo y’imari ku gipimo cyo hejuru ari Rwanda Space Agency yongerewe ku kigero cya 182,8%.

Kaminiza y’u Rwanda yongerewe ku kigero cya 143,7%, harimo amafaranga y’inyongera yo kwishyura inguzanyo ku mishinga y’ibikorwaremezo; Ambasade y’u Rwanda muri Pologne yongererwa ku kigero cya 141,5% harimo kuziba icyuho ku mafaranga yifashishwa mu mirimo ya buri munsi.

MININFRA yongerewe ku kigero cya 129,7% harimo amafaranga agenewe kugura imodoka za Leta n’ubwishingizi bwazo, kwishyura Lumpsum no kwishyura ibikorwa bijyanye na CHOGM.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Abana (NCDA) yongerewe ku kigero cya 73,8% harimo ajyanye no gutanga shisha Kibondo no kurwanya imirire mibi mu bana.

Inkuru ya IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *