Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yahishuye ko Igihugu ayoboye gishobora kwinjira mu ntambara n’u Burusiya, bushinjwa gutegura igitero simusiga kigamije kwigarurira Ukraine.
Amerika ni Umunyamuryango w’imena wa NATO, Umuryango uhuza ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantic.
Ibihugu binyamuryango byose byashyize umukono ku masezerano yo kurindana hagati yabyo, igitewe kikaba cyatabaza ikindi.
Biden na Leta ye bavuga ko u Burusiya bwitegura gutera Ukraine, icyakora iki gihugu ntabwo ari Umunyamuryango wa NATO, ari nayo mpamvu Amerika yamaze gutangaza ko itazakirwanaho mu gihe u Burusiya bwaramuka buteye.
Icyakora 6% by’Umupaka w’u Burusiya gakikijwe n’ibihugu bya NATO, byinshi byanahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Mu gihe intambara yarota nk’uko Amerika yabivuze, hari ibyago byinshi by’uko kimwe mu bihugu biri muri NATO gishobora kuyinjiramo wenda bitewe no gushotorwa cyangwa se kwirwanaho mu bundi buryo.
Mu gihe ibi byaramuka bibaye, Perezida Biden yavuze ko Amerika yakwinjira muri iyi ntambara n’u Burusiya mu buryo bweruye mu rwego rwo kurinda icyo gihugu, nk’uko amasezerano ya NATO abivuga.
Birumvikana ko iyi ntambara yaba igiye kurwanwa n’ibihugu bibiri bya mbere bifite igisirikare gikomeye ku Isi, ari nayo mpamvu ingaruka zayo zaba ziteye ubwoba, binajyanye n’uko ibihugu byombi bifite intwaro kirimbuzi.
Ku rundi ruhande, Perezida Biden yavuze ko ibiherutse gutangazwa n’u Burusiya by’uko buri gusubiza Ingabo zabwo mu birindiro nyuma y’imyitozo ikakaye yabereye ku mupaka na Ukraine atari byo.
Avuga ko amakuru y’ubutasi bwa Amerika yerekana ko ahubwo Ingabo z’u Burusiya ziri ku mupaka wa Ukraine ziyongereye, zikava ku bihumbi 100 ubu zikaba zirenga ibihumbi 150.
Ku rundi ruhande, urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza, MI6, narwo rutangaza ko u Burusiya bukomeje kongera umuvuduko mu kubaka ibitaro bishobora kwifashishwa mu bihe by’intambara, ndetse ibikorwa byo kujyana amaraso hafi y’aho abasirikare bakambitse bikaba bikomeje.
Hagati aho, Perezida Biden yavuze ko mu gihe u Burusiya bwatera Ukraine bugafatirwa ibihano by’ubukungu, ingaruka zagera no ku bukungu bwa Amerika kuko ibiciro bya gaz bishobora kwiyongera, bityo ibiciro by’amashanyarazi muri Amerika nabyo bikaba bishobora kuzamuka, kimwe n’ibiciro bya gaz yo gutekesha.
Biden yavuze ko ‘Abanyamerika bakwiye kumva ko hari ikiguzi cyo kurinda demokarasi’, asobanura ko hari byinshi igihugu cye kiri gukora mu rwego rwo gushakira umuti ibyo bibazo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg