Shabana Basij-Rasikh washinze Ishuri ry’Abanya-Afghanistan ryigisha Imiyoborere, SOLA, yashyize hanze amafoto y’abakobwa baryigamo bari mu buhungiro mu Rwanda, agaragaza ko batazigera bacika intege biturutse ku buzima bugoye babayemo.
Aba bakobwa bahungiye mu Rwanda ubwo Aba-Taliban bafataga Umurwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul, ibintu bikadogera ku bantu bose bari basanzwe bafitanye imikoranire n’abanyamahanga cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda rwahise rwiyemeza kwakira izo mpunzi, ruzituza neza, hanyuma abo banyeshuri bakomeza n’amasomo yabo mu Rwanda ku buryo ubu ishuri ryabo risa n’irifite ishami mu Rwanda.
Abo u Rwanda rwakiriye ni abanyeshuri bo mu muryango utanga uburezi witwa “SOLA” 250 n’imiryango yabo.
Perezida w’uyu muryango uri no mu bawushinze, Shabana Basij-Rasikh, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko nyuma y’amezi atandatu Aba-Taliban binjiye i Kabul, babujije miliyoni nyinshi z’abakobwa kwiga gusa we ko atigeze acibwa intege nabyo.
Ati: “Ntabwo nigeze nsubira inyuma. Abanyeshuri bacu muri SOLA nabo ni uko. Ubu, ku nshuro ya mbere mbahaye ikaze mu ishami ryacu mu Rwanda”.
Shabana yavuze ko abakobwa biga muri SOLA bafite amatsiko kandi bahangayikiye bagenzi babo, gusa ko ari intwari ziteguye gukomeza gushyira imbere uburezi nk’umuti w’ubuhezanguni.
Yakomeje agira ati: “Tuzi amateka yacu, abakobwa mubona hano, ni ahazaza ha Afghanistan kandi ntabwo bari bonyine”.
“Mu Rwanda, mu nkambi, mu mijyi no mu Ntara za Afghanistan, abakobwa b’Abanya-Afghanistan ntabwo bazigera bacika intege”.
“Ntabwo bazigera bahagarika kwiga kandi nzababa hafi mpaka. Ndabizi ko muri kumwe natwe kandi ndabizi ko mutazigera mudutererana”.
Usibye aba bakobwa basigaye biga, imiryango yabo nayo yageze mu Rwanda yakirwa neza, bamwe muri bo ubu babonye n’akazi kabinjiriza.
Urugero ni Fatema Samim. Avuka mu Burengerazuba bwa Afghanistan, yageze mu Rwanda nyuma y’igihe kinini akiza amagara ye kubera intambara y’Aba-Taliban. Yamaze igihe kinini agenda yihishahisha we n’umwana we n’abana be b’abahungu babiri.
Yari asanzwe ari Umuyobozi w’umushinga wita ku kubyaza umusaruro amazi y’imvura muri Kaminuza ya Herat. Ni umushinga waterwaga inkunga n’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryita kuri Siyansi, Engineering n’Ubuvuzi, NASEM.
Ni umuntu wize Siyansi kuko ari impuguke muri Civil Engeenering. Yageze i Kigali we n’umuryango we bava i Kabul, mu rugendo rw’amasaha 12 rwanyuze muri Pakistan.
Amakuru ducyesha ikinyamakuru IGIHE, avuga ko Samim n’abandi bagenzi be bane b’impuguke muri Siyansi mu bijyanye no kwita ku mazi, bahawe akazi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Bafite inshingano zo kugenzura integanyanyigisho y’abiga muri Masters, bagakurikirana imyigire y’abanyeshuri, bagasoma ibitabo byabo hanyuma muri Gashyantare uyu mwaka bazatangira kwigisha.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, Shabana Basij-Rasikh, yatangaje ko ubwo bari bageze mu Rwanda, bakiranywe ubwuzu.
Ati: “Twakiriwe nk’abari mu rugo. Ndashimira Abanyarwanda na Perezida Kagame ku bw’urugwiro beretse abakobwa bo muri SOLA. Turi abanyamuryango ba Diaspora ya Afghanistan kandi Isi yaduhaye ikaze. Ndashima’’.
Tariki ya 15 Kanama 2021 nibwo Aba-Taliban bafashe ubutegetsi nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg