Burundi: Inteko Ishinga Amategeko yemeje Umushinga wo gushyiraho urwego rushya rwa gisirikare utavugwaho rumwe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho urwego rushya rwa gisirikare ruzaba rugizwe n’ingabo zavuye ku rugerero hamwe n’urubyiruko rwahawe amasomo ya gisirikare.

Uru rwego rushya (Force de Reserve et d’appui au development) ruzaba rushinzwe iterambere no guhangana n’umwanzi igihe bibaye ngombwa nk’uko Minisitiri w’Ingabo, Alain Tribert Mutabazi, yabisobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ati: “Abari muri uyu mutwe, ni abasezerewe ku rugamba bazajya bakora ibikorwa biteza imbere igihugu n’inyigisho zo gukunda igihugu ariko bashobora guhamagarwa mu gihe cy’intambara bagakora nk’abandi basirikare basanzwe”.

Abadepite bunguranye ibitekerezo kuri iri tegeko, bamwe bagaragaza impungenge nk’uko Ijwi rya Amerika ryabitangaje.

Agathon Rwasa uyobora ishyaka CNL, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko iki gisirikare kizaba gitandukanye n’igisanzwe kandi ko gishobora gukora amarorerwa igihe icyo ari cyo cyose.

Minisitiri Mutabazi yavuze ko abasirikare bavuye ku rugamba na bo ari abenegihugu nk’abandi bityo abo bigaragara ko bashobora gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu bazakora bitanyuranyije n’itegeko nshinga igihugu kigenderaho.

Ati: “Ntabwo ari ukurenga ku itegeko Nshinga ry’igihugu rihari ahubwo ni byiza ko abasirikare byajyana n’itegeko rigenga ibyo guhashya umwanzi”.

Gratien Rukindikiza wahoze mu gisirikare cy’u Burundi, yavuze ko inzego ebyiri za gisirikare zidasangiye ubuyobozi ntacyo zakiza.

Ati: “Ni inzego ebyiri bigoye kugira ngo zibangikane ndetse n’iyo haba habaye intambara nk’uko babivuga, biragoye ko zakorana; mu bihugu byose abari bafatanyije izo nzego ebyiri baratsinzwe kubera ko imiyoborere iratandukanye”.

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu bahawe amasomo ya gisirikare, ruvuga ko ari ingirakamaro kuko rwatojwe gukunda igihugu, kukirwanira n’uko rwitwara mu buzima bwa buri munsi, icyakora ngo bajyanywe ku ngufu batabanje kugishwa inama.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko amasomo ya gisirikare ahabwa urubyiruko ari uburyo bwo guha intwaro Imbonerakure ku mugaragaro.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *