Indege ya RwandAir yaguye nabi kubera ubunyereri ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe

Indege ya RwandAir yahagurutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu i Kigali igiye muri Uganda yanyereye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ubwo yageragezaga kugwa, bituma ihagaragara mu byatsi biri iruhande rw’inzira yagenewe kunyuramo. Nta kibazo na kimwe abagenzi bagize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru y’iyi nsanganya.

Ni urugendo rwitwa WB 464 rwari rwahagurutse i Kigali rwerekeje i Entebbe mu rukerera.

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri RwandAir, Fiona Mbabazi, yabwiye IGIHE ducyesha aya makuru ko kunyerera kw’indege mu gihe iri kugwa ari ibintu bisanzwe.

Ati: “Biterwa n’ikirere kibi cyangwa se ubunyereri ku kibuga. Nta muntu wakomeretse, abantu bose bameze neza”.

RwandAir ni imwe muri sosiyete zo mu karere no muri Afurika muri rusange zitakunze guhura n’ibibazo yaba ibya tekiniki bikereza ingendo cyangwa se impanuka za hato na hato.

Nk’impanuka izwi yayo ni iyo ku wa 12 Ugushyingo 2009, saa 13:15 ubwo indege ya Jetlink Bombardier CL-600-2B19 ya Canadair yari ifite ibirango 5Y-JLD ikoreshwa na RwandAir mu rugendo rujya i Entebbe muri Uganda yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Icyo gihe, igice cyayo cy’imbere cyagonze inzu cyinjiramo, indege irangirika bikomeye umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Ku wa 24 Mata 2012, nabwo indege ya RwandAir ya Bombadier DHC 8-106 yakoreye urugendo i Gisenyi, ariko mu kugerayo nyuma yo guhagarara, abagenzuzi bo ku kibuga baje kubona ibyatsi mu mapine yayo.

Mu gusuzuma baje gusanga ko mbere yo kugwa ku butaka, yaranyuze mu byatsi biri mu ntera ya metero 10 mbere y’uko igera mu muhanda wayo.

Icyo gihe abapilote babajijwe impamvu basobanura ko ubwo indege yagabanyirizwaga umuvuduko, yahise ikora hasi mbere y’uko igera mu nzira yayo.

Ku wa 30 Mutarama 2018, bwo Boeing 737-800 ya RwandAir yari ivuye i Kigali ijya i Addis Ababa yaguye ku kibuga cy’indege cya Bole saa 14:27.

Nyuma yo kugwa ku kibuga, umwe mu bantu bagikoraho yayoboye indege aho igomba kujya guparika yifashishije imodoka ikora ako kazi. Indege yagiye guparika ahaparika izindi z’imizigo kuko ahamenyerewe hari huzuye.

Ubwo yageraga aho igomba guhagarara, uwari uyiyoboye ayereka inzira yasabye ko ihagarara. Moteri yayo yazimye saa 14:45.

Uwayerekaga inzira yagerageje gushyiraho ikigingi ku mapine yayo, hanyuma umupilote arekura feri nyuma yo kumenyeshwa ko ibigingi byashyizweho neza. Ya modoka yari iyiyoboye yahise iva aho iragenda.

Hashize umwanya muto, yagiye imbere buhoro buhoro igonga ipoto ry’itara ryo ku kibuga cy’indege yangirika kuri moteri ibumoso.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *