Impamvu ikomeye ituma abantu benshi bibeshya ku gisobanuro cy’Umuco mu Isi y’Iterambere.

Benshi mu Banyarwanda kimwe n’abanyamahanga, bakunda guhizanira ku gisobanuro cy’umuco usanga cyarabereye benshi ikiyoberebaswa, aho usanga hari abemeza bihanukiriye ko nta gisobanuro ugira, abandi bakemeza ko kibaho, ndetse hari n’ibiwugize.

Bamwe bafata umuco nk’imyabarire iranga abantu aba n’aba, abandi bakawufata nk’imibyinire yihariye igaragara mu gihugu iki n’iki, abandi bati ibiryo by’aha ni byo biranga umuco w’iki gihugu.

Ibyo baba bavuga byose ni byo, ariko si byo byonyine biranga umuco w’abenegihugu iki n’iki, kuko umuco ugizwe n’ibintu byinshi.

Igitabo “Umuco mu buvanganzo” cyanditswe n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, kigaragaza ko umuco ari urwunge rw’ibitekerezohame n’umurage dukomora ku bakurambere.

Umuco ni intera igenda igerwaho, ivuka ku myivugururire y’imibereho y’ububanyi n’amahanga. Bigashingira kandi ku ntera igihugu kigenda kigeraho mu kwiyubaka.

Umuco ni urusobe rw’imyihariko abantu baba bafite ibatandukanya n’abandi batari bo. Birumvikana ko umuco w’abatuye igihugu iki n’iki ari ya ngingo ituma bagira bati “ni aba, ni bariya”. Bityo bakaba batakwitiranya Abanyarwanda n’Abanya-Tanzaniya, Abanya-Zambiya n’ Abanyamisiri.

Umuco ni ihuriro ry’ibigize imibereho y’Abantu ya buri munsi; ni uburyo bw’uko abenegihugu aba n’aba babona ibintu. Ni isangano ry’ibyiza nyabyo by’igihe cyahise, ibihangwa ubu n’ibizagerwaho.

Umuco ni icyo abantu babura ntibabe icyo bari cyo. Ni ukuvuga ko iyo umuntu abuze umuco, abura ubumuntu akaba nk’inyamaswa.

Umuco si ikintu umuntu amenya mu mutwe we cyangwa ngo agisome mu bitabo by’imitumba myinshi, ahubwo ni ukumvira umutimanama mu byo ukuyoboramo.

Umuco urangwa n’ibyo abenegihugu bagaragaza, ibyo batekereza, ibyo bakunda, ibyo banga, ibyo bazirikana n’ibyo bafataho urugero.

Umuco urangwa kandi n’uko abantu berekana uko bateye, bikaboneka mu migenzo, imiziro, imihango, imyemerere, ubuhanzi n’ibindi.

Umuco uba mu maraso, kabone n’iyo umwenegihugu iki n’iki yavukira mu gihugu kitari icy’iwabo, ntibivuga ko azavukana umuco w’icyo gihugu.

Ahubwo azavuka agendera ku migenzereze y’umuco iwabo akomora ku bakurambere.

Muri make, umuco ni imitekerereze imigenzereze, imyifatire yihariye y’umuryango w’abantu aba n’aba, byaba mu mibereho isanzwe, mu kwidagadura, imyemerere n’ibindi.

Ugaragarira kandi mu mateka no mu bindi birangamuco, nk’inzibutso, ahantu nteramatsiko nk’amatongo, ibisigazwa by’Abakurambere, ibikoresho byabo n’ibindi.

Iyo usesenguye neza, usanga umuco w’Abanyarwanda ugizwe n’ibintu birindwi by’ingenzi birimo Ururimi, Amateka, Imibereho n’imibanire, Ubuvanganzo, Imihango imigenzo n’imiziro, Imyemerere, Ibyiza bihahwa ahandi.

Muri ibi bice ni ho dusangamo Inkingi z’umuco, Inganda z’umuco n’ibindi, bisigasira ibishyitsi ntayegayezwa bigize umuco, kugira ngo ukomeze gusakara no kubungabungwa na bene wo.

Ni na byo bibumbatiye intekerezo zafashije Abanyarwanda kurema no guhanga ibyo bakenera mu mibereho yabo ya buri munsi.

Inkingi z’umuco ni zo zirimo ikinyabupfura, kugira umutima, kugira ubutwari, kuvugisha ukuri no gushyira mu gaciro, kugira ubumwe n’urugwiro, kwihangana, gukunda igihugu, gukorana ubuhanga n’ibindi.

Muri make izi nkingi zose ni zo twita “Ubupfura”. Nibwo pfundo ry’umuco w’Abanyarwanda, nibwo teraniro rusange ry’imigenzereze n’imyifatire itunganye ituma uba uwo uri we.

Umuco ugira inganda ucurirwamo kugira ngo ugire byinshi biwuvomwo bikungahaza bene wo.

Inganda zicurirwamo umuco zikawunagura ndetse zikanawushimangira ni nyinshi. Ni na wo muyoboro nya wo wanyuzwagamo ibihuza Abanyarwanda haba mu by’ubuyobozi no mu mibanire yabo ya buri munsi.

Izo nganda z’umuco ni Ururimi, umuryango, uburezi, amatorero, ubuvanganzo, itangazamakuru, inyandiko, amategeko, ibiganiro n’ibindi.

Umuco si ikintu kiri aho kidahinduka, ahubwo kirivugurura, kikagira iterambere rijyanye n’igihe bene wo bagezemo. Ni yo mpamvu tutakwibanda ku bya kera gusa tuvuga ko ari umuco.

Tugomba gutoranya mu by’Abakurambere mpangarwanda, n’iby’ubu, ari ibyacu n’ibiva hanze, maze tugashungura tugasigarana ibyiza dukuyemo. Tukabyinjiza mu bigize urusobe rw’umuco wacu.

Aha bikaba bishatse kuvuga ko, umuco ugira iterambere, ariko iterambere ntirica umuco, bityo iterambere ridashingiye ku muco riba ripfuye.

Umuco nta bwo udindiza umuntu ahubwo umuteza imbere kuko umuco ari ukubaho kw’abantu, imyumvire, imyifatire n’imikorere mu gihe runaka aha n’aha, ituma umuntu abonera umuti ibibazo biri mu muryango igihe iki n’iki.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *