Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye ari gusangira agacupa n’abasirikare be.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye gukora ibidasanzwe ubwo yasuraga ishuri rya Gisirikare rya ISCAM hanyuma akaganira n’abasirikare bari kunywa byeri.

Nkuko amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Ntare Rushatsi abitangaza, Perezida Ndayishimiye yasuye ibikorwa bye biherereye ku ishuri rikuru rya Gisirikare, abona n’umwanya wo kuganira n’aba basirikare bari kunywa umusemburo, banambaye impuzankano y’Igisirikare.

Ubu butumwa bwayujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida mu Burundi, bugira buti: “Nyuma y’Inama y’Abaminisitiri, Perezida Evariste Ndayishimiye yakomereje ku bikorwa bye biherereye kuri ISCAM (Institut Supérieur des Cadres Militaires) aho yasuye umushinga ahuriyeho n’iri shuri.Ibyo kandi byanakurikiwe no kuganira no gusangira”.

Bamwe mu baturage b’u Burundi bakoresha urubuga rwa Twitter, banenze iki gikorwa cya Perezida Ndayishimiye cyo gusangira inzoga n’aba basirikare.

Uwitwa Willy Brod yagize ati: “Mwari kuvuga muti ‘amaze kubonana n’Abaminisitiri, Perezida yahise ajya mu kabari ko muri ISCAM guteza imbere Brarudi”.

Uwitwa Dusenge Didier we ati “Umuntu wambaye uku ntasoma bière publiquement!!”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *