Amakuru agezweho: Abiyemeje guhashya burundu inyeshyamba za FDLR bishe abarwanyi bane bazo abandi barakomereka.

Umutwe wa FDLR wagabye igitero ku birindiro by’umutwe wa CMC – FAPC uri mu bikorwa byo gufasha ingabo z’igihugu kurandura imitwe yitwaje intwaro mu duce twa Masha na Nyirabiroha turi hafi y’umujyi wa Mweso.

Ibi byabaye Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Rwanda Tribune, avuga ko muri iyi mirwano yatangijwe na FDLR, abarwanyi bayo bane bahasize ubuzima naho abandi batanu barakomereka, ndetse hanafatwa bimwe mu bikoresho byayo birimo n’imbunda 3 zo mu bwoko bwa AKA 47.

Iki gitero FDLR yagabye ku birindiro bya CMC FAPC cyafashwe nko gushoza intambara no kubangamira gahunda ya Perezida Tshisekedi yatangije igamije guca burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu cye.

CMC – FAPC yatangaje ko nubwo nayo igomba gushyira intwaro zayo hasi, izabikora ari uko imaze guhangana n’umutwe wa FDLR ivuga ko umaze imyaka 25 ubangamiye bikomeye abaturage b’inzirakarengane bo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Umutwe wa CMC-FAPC uheruka  gushyira  hanze itangazo ryavugaga ko witandukanije na  Mai mai Nyatura ya Gen. Dominique aho wamushinjaga ubufatanye na FDLR.

Ibi bikubiye muri iri tangazo ryo kuwa 21/09/2021 ryavugaga ko Perezida w’Ishyaka ari Nicolas Bigembe Semahoro, Gen.Brig Ibrahim Safari akaba Umuyobozi w’Ingabo, aho yungirijwe na Col Nsabimana Bigabo Jonas.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *