Byahinduye Isura: Kurikira LIVE uko urugamba rwa Ukraine n’u Burusiya ruri kugenda. Amafoto

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ingabo z’u Burusiya zatangiye kurasa ibisasu ku Murwa Mukuru w’iki Gihugu Kyiv. Yasabye Abanya-Ukraine gukomeza gukomera no kwirwanaho, anenga ibihugu bikomeye ko bikomeje kureberera.

Ku wa Kane tariki 25 Gashyantare 2022, nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangije ibitero kuri Ukraine ndetse aburira ibindi bihugu byose ko ikigerageza kwitambika ibikorwa by’igihugu cye, kiza guhura “n’ingaruka kitigeze kibona na rimwe”.

Umunsi wa mbere, ibitero by’u Burusiya byibanze ku bigo bya gisirikare bya Ukraine. Ingabo z’iki gihugu zinjiye muri Ukraine zinyuze ku mipaka yo mu duce twa Chernihiv, Luhansk na Kharki.

Guverinoma ya Ukraine yatangaje ko ku munsi w’ejo ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu 137 barimo abasirikare n’abasivile. Muri aba harimo abasirikare 13 ba Ukraine bari barinze ahazwi nka ‘Snake Island’.

Perezida wa Ukraine yavuze ko aba basirikare bazashyirwa mu ntwari kuko banze kurambika intwaro nk’uko bari babisabwe n’abasirikare b’u Burusiya. Amashusho yashyizwe hanze agaragaza abasirikare b’u Burusiya babwira aba 13 ba Ukraine kurambika intwaro abandi barabyanga.

Kugeza ubu Ukraine yahagaritse ingendo zose z’indege za gisivile. Polisi y’icyo gihugu kandi yatangiye guha intwaro abahoze mu gisirikare ndetse gitangaza ko giciye umubano n’u Burusiya ku mugaragaro.

“Putin arashaka guhirika Guverinoma ya Ukraine”

Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yavuze ko amakuru afite yizewe ari uko Perezida Putin afite umugambi wo gushaka guhirika Guverinoma ya Ukraine.

Mu kiganiro yagiranye na ABC yavuze ko “guhirika ubutegetsi bwa Ukraine ari umwe mu migambi y’u Burusiya”. Yavuze kandi ko iki gihugu gifite gahunda yo kwigarurira Umurwa Mukuru Kyiv ndetse n’indi mijyi ikomeye muri Ukraine.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidashobora kwinjira muri Ukraine ariko yemeza ko mu gihe u Burusiya bwaba bwendereje igihugu kiri muri Nato, Amerika yiteguye guhangana nabwo.

Kyiv yatangiye kuraswaho

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zatangiye kurasa ku Murwa Mukuru Kyiv.

Amashusho yashyizwe hanze kugeza ubu agaragaza ko imwe muri ‘apartments’ zo muri uyu mujyi zangijwe n’igisasu cyarashwe n’u Burusiya.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv yatangaje ko abantu batatu batuye uyu mujyi bamaze gukomeretswa n’ibisasu by’Ingabo z’u Burusiya. Kugeza ubu Ukraine irashinja Ingabo z’u Burusiya kuba ziri no kurasa ku basivile.

Perezida Zelensky yatangiye gushinja amahanga gutererane Ukraine mu gihe isumirijwe n’ibitero by’u Burusiya. Yasabye ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi gutabara igihugu cye.

Ati: “kugeza muri iki gitondo navuga ko turi kurwana ku gihugu cyacu twenyine, nk’uko byagenze ejo ingabo z’ibihugu bikomeye ziri kubireberera mu ntera, ese u Burusiya bwakanzwe n’ibihano bwafatiwe ejo?, turebeye mu kirere cyacu no ku butaka turabibona ko bidahagije”.

N’abayobozi muri Ukraine biteguye kujya ku rugamba

Sviatoslav Yurash uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine mu kiganiro yagiranye na ‘Radio 4’s’ yavuze ko mu gihe ingabo z’igihugu cye zaba zinaniwe guhangana n’iz’u Burusiya nawe yiteguye kujya ku rugamba. Yavuze ko afite imbunda ye yo mu bwoko bwa AK-47 ku buryo kujya ku rugamba bitamugora.

Yakomeje avuga ko intambara u Burusiya bwashoje igamije kwigarurira Ukraine. Ati “Uku gutera kugamije gusenya burundu Leta ya Ukraine no kuyigarurira.”

Yakomeje avuga ko abaturage bashaka kugira uruhare muri uru rugamba bazahabwa intwaro.

Ati: “turakangurira abantu kwinjira muri uru rugamba rwo kurwanya u Burusiya mu buryo bwose bushoboka. Turi igihugu kigizwe n’abaturage barenga miliyoni 40 ntabwo turi buhagarare ngo turebere. Tuzarwana dukoresheje ibyo dufite byose ndetse n’ubufasha bwose amahanga azaduha”.

Abagabo babujijwe guhunga

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yashyizeho itegeko ribuza abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 guhunga, mu gihe Igihugu cye gikomeje guhangana n’ibitero karundura cyagabweho n’u Burusiya.

Ibi bibaye nyuma y’uko Igisirikare cya Ukraine gitangiye gutsindwa mu duce tw’ingenzi hirya no hino mu gihugu, aho bitangazwa ko nubwo hari abasirikare bahagije, umubare ukenewe ushobora kwiyongera na cyane ko byitezwe ko iyi ntambara izatwara ubuzima bw’abasirikare n’abasivili benshi.

Perezida Zelensky yatangaje ko ari mu ba mbere bari guhigwa n’Ingabo z’u Burusiya, ndetse amakuru akavuga ko yagiriwe inama na Amerika yo guhungira mu Mujyi wa Lviv uri mu birometero 50 uvuye muri Pologne, gusa nta kimenyetso cyemeza ko uyu mugabo ari kwitegura guhunga.

Abarusiya barasatira Kyiv

Kugeza ubu imirwano ikomeje gufata indi ntera mu Murwa Mukuru Kyiv. Hirya no hino muri uyu mujyi hari kumvikana amasasu ndetse n’urusaku rwa ‘missiles’. Gusa amakuru dukesha BBC avuga ko abasirikare b’u Burusiya batarabasha kuyinjiramo ahubwo bari kurasira kure.

Minisitiri w’Umutekano muri Ukraine yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zikomeje kwirwanaho ko ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hari indege y’u Burusiya yahanuwe, gusa aya makuru nta kimenyetso simusiga kiyahamya kiragaragara.

Imirwano kandi irakomeje mu nkengero za Kyiv, abasesenguzi muri politike batangiye kugaragaza ko mu gihe ingabo z’u Burusiya zaba zimaze kwegukana ibi bice byazorohereza kwinjira muri Kyiv mu buryo bweruye.

Minisitiri wungirije w’Umutekano muri Ukraine yavuze ko hari impungenge z’uko Ingabo z’u Burusiya zishobora kwigarura inkengero za Kyiv mu masaha make ari imbere.

Ingabo z’u Burusiya zamaze kwigarurira ahahoza uruganda rutunganya ingufu za Nuclear hahereye mu Majyaruguru ya Ukraine hafi n’umupaka wa Belarus. Ni muri kilometero 93 uvuye mu Murwa Mukuru Kyiv. Amerika yatangaje ko Ingabo za Ukraine zari muri aka gace zafashwe bugwate n’iz’u Burusiya.

Mu gihe ingabo z’u Burusiya ziri kuzenguruka Umurwa Mukuru Kyiv zishaka kuwigarurira, Igisirikare cya Ukraine cyahamagariye buri muturage ubishoboye kujya ku rugamba, hatitawe ku myaka afite.

Abanya-Ukraine barenga 1000 bahungiye muri Pologne

Kuva kuwa Kane, Ingabo z’u Burusiya zashoza intambara kuri Ukraine abaturage b’iki gihugu barenga 1000 bamaze guhungira mu gihugu cya Pologne bahana imbibi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko aba baturage bageze mu Mujyi wa Przemysl bakoresheje Gari ya moshi. Kugeza ubu iki gihugu nacyo cyamaze gukuraho gahunda yo kwaka abaturage baturutse muri Ukraine icyemezo cy’uko nta cyorezo cya COVID-19 bafite.

Kuva aba baturage bageze muri iki gihugu bacumbikiwe ahategerwa Gari ya moshi ndetse no mu nkambi kuko hoteli zo zamaze kuzura. Aba baturage bari kugera muri Pologne bari guhabwa iby’ibanze birimo ibiryo n’imiti.

Pologne isanzwe icumbikiye abaturage bakomoka muri Ukraine babarirwa muri miliyoni ebyiri.

U Burusiya buri kwamaganwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abaturage bo mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, u Budage n’u Buhinde biraye mu mihanda basaba ko amahanga yagira icyo akora agahagarika ibitero u Burusiya buri kugaba kuri Ukraine.

Ingabo z’u Burusiya zinjiye i Kyiv, Perezida Zelensky ntiyiteguye guhunga

Ingabo z’u Burusiya zamaze kwinjira mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv. Amashusho yafashwe yerekana ibifaru by’Abarusiya byinjira mu Karere ka Obolon kari mutugize Kyiv.

Aya makuru kandi yemejwe na Minisiteri y’Umutekano muri Ukraine, aho yatangaje ko ubu Ingabo z’u Burusiya ziri mu Karere ka Obolon gaherereye muri kilometero icyenda uvuye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo yakomeje isaba abaturage gutekana no kutava mu ngo zabo.

Amwe mu mashusho yashyizwe hanze agaragaza ko hari bamwe mu basirikare b’u Burusiya bishwe ubwo bari bamaze kuvumburwa ko binjiye i Kyiv biyambitse imyenda y’abasirikare ba Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Zelensky yavuze ko kugeza ubu iki gihugu kimaze gupfusha abaturage 137 mu gihe abagera kuri 316 bakomeretse. Yavuze ko abizi neza ko Abasirikare b’u Burusiya ariwe bari gushaka ariko atiteguye guhunga.

Yasabye ibihugu by’amahanga gutabara Ukraine mu buryo bufatika aho gufatira u Burusiya ibihano bishingiye ku bukungu.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *