Kigali-Nyarutarama: Nyuma na Nyuma, Imiryango isaga 800 yari isigaye muri Kangondo igiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangaje ko imiryango isaga 800 igituye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro igiye kwimurirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Ni ibyatangarijwe mu Nteko Rusange y’abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

Imiryango irenga 570 yari ituye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, ahari amanegeka, yamaze kwimurirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza.

Ni ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo hakemurwe iki kibazo cy’aba baturage bari batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ku rundi ruhande ariko hari abari barabaruwe mu bagomba kwimurirwa muri uwo Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza mu Karere ka Kicukiro ariko bakaba batarimurwa.

Mu nteko yo kuri uyu wa kabiri, abaturage bagituye muri Kangondo na Kibiraro bagaragarije ubuyobozi ko bashaka kwimurwa nabo bakajyanwa gutuzwa mu Busanza.

Umwe yagize ati: “Abantu bose baragenda nsigara nsigaye ku musozi n’abana banjye n’umugore bari hano, ndagira ngo mumfashe nanjye mbone aho gutura”.

Mugenzi we yagize ati: “Mfite igenagaciro, urwandiko rw’ubugure […] ibyangombwa byose ndabifite. Nifuza ko banyimura mu ba mbere bagiye kwimuka ejo bundi”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko kugeza ubu hari abarenga 497 ndetse n’abandi nabo bakaba bagiye kwimurwa kubera ko inzu zamaze kuzura.

Yabwiye RBA ko kugeza ubu hari inzu zigera ku 1200 zuzuye neza zitegereje abaturage bazituzwamo.

Ati: “Ikibazo cyari gihari ni uko inzu zitari zuzuriye igihe ariko ubu twarazuzuje zirahari, hari abaturage bamaze kwimurwa n’abandi batarimurwa twari twaje kubabwira ko inzu zuzuye”.

Yakomeje agira ati: “Ubutumwa tubaha ni uko bose baza bakimuka, uwaba afite ikibazo cyihariye akakizana tukagishakira igisubizo ariko bose turabizeza ko tuzabimura kandi bagatura neza”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga kandi ko buri wese azajya ahabwa inzu ihwanye n’umutungu we yari asanzwe afite Kangondo na Kibiraro. Ni ukuvuga ko hakorwa igenagaciro.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *