Byamenyekanye ko Abanyarwandakazi batangiye kubyarana n’impunzi z’abanya-Eritrea na Libya ziri mu Rwanda.

Impunzi z’Abanya Libya na Eritrea ziri mu Rwanda zatangiye kubyarana n’Abanyarwanda kazi ndetse hari n’abagabo bateye inda abakobwa b’Abanyarwanda bamaze kwimurwa bajyanwa mu bihugu by’I burayi.

Hashize imyaka 2 impunzi z’Abanya Libya n’abanya Eritrea zigeze mu Rwanda kuhacumbikirwa mbere yo kwerekeza mu bihugu byemeye kubakira.

Izi mpunzi zahise zijya gucumbikirwa mu nkambi ya Gashora mu karere ka Bugesera ndetse zibayeho mu buzima busanzwe nk’abandi banyarwanda kuko zitembera uko zishaka hirya no hino muri aka karere.

Umukobwa witwa Mukandayisenga Elena wabyaranye n’umunya Eritrea waje nk’impunzi yabwiye Ikinyamakuru PRIMO TV gikorera kuri You Tube ducyesha iyi nkuru, uko byagenze kugira ngo abyarane n’uyu w’impunzi ubu wanamaze kujyanwa mu Bufaransa.

Yagize ati: “Nabyaranye n’umunya-Eritrea twamenyaniye mu nkambi ya Gashora, Baje kuwa 10 Nzeri cyangwa Ukwakira 2019, Baratemberaga tuza guhura nk’abagenzi, ambaza izina biba ngombwa ko duhana nimero, Byari byiza kuko yari anazi Icyongereza”.

Nyuma yo kumenyana birenze twahise tuba inshuti kuko twabonanaga buri gihe, Tumaranye umwaka nibwo yanteye inda kuko we yahamaze imyaka 2, Yagiye mu kwezi kwa 7 naramaze kubyara, Nta kibazo twigeze tugirana.

Twagiranye ubushuti burenze tuba abasheri hanyuma arambwira ati: “Igihe nagendeye sinigeze nshaka umugore, Ntabwo twabyarana umwana?, guhera icyo gihe nibwo twatangiye kuryamana nta kwikingira, birangira anteye inda”.

Uyu mukobwa yavuze ko akimara kumenyana n’uyu mugabo, yahise ajya gukodesha hanze y’iwabo kugira ngo ahishe urukundo rwe n’iyi mpunzi gusa ngo akimara kumutera inda, yamusabye ko bajyana iwabo kugira ngo uyu mukobwa adakuramo inda.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu mugabo yamwitayeho cyane atwite kuko ngo yari afite amafaranga n’iwabo bamwohererezaga gusa ngo akimara kubyara yanze kwandika umwana ku mazina y’uyu mugabo kuko yatinyaga ko ubuyobozi bwamushaka bukamubuza kumusiga.

Mukandayisenga yabwiye kiriya gitangazamakuru ko mu minsi ishize uyu mugabo yashatse kubajyana mu Bufaransa ariko biranga kubera ko HCR yasanze umwana atanditse ku mugabo.

Nyina w’uyu mukobwa yavuze ko umwuzukuru we afite amezi 7 ndetse ko uyu mugabo yifuza gutwara uyu mugore gusa bafite imbogamizi z’uko uyu mwana atari kumwe na se.

Mukandayisenga yavuze ko atariwe wenyine watewe inda n’izi mpunzi kuko ngo hari abandi bakobwa 2 baturanye batewe inda n’izi mpunzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yavuze ko iki kibazo atakizi ndetse ko nta n’Umunyarwandakazi n’umwe wigeze abegera ngo akibagezeho gusa ngo uwaba agifite yabegera bakamufasha.

Yagize ati: “Icyo kibazo ntabwo ndakimenya ariko sosiyete irimo abantu ntihabura ibibazo nk’ibyo. Byashoboka kuba byarabaye ariko icyo twajyaho inama n’uko uwahura n’icyo kibazo yakwegera ubuyobozi tukareba uko icyo kibazo kimeze”.

Umuvugizi wa HCR, Elise, yavuze ko ntacyo baramenya kuri icyo kibazo ariko ngo kizakemurwa n’u Rwanda gusa ngo bagize icyo bakenera kuri HCR-Rwanda babaha ubufasha.

Nta makuru aramenyekana niba abasore bo mu Rwanda bo baba barabyaranye n’impunzi z’abakobwa zo muri Libya na Eritrea.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/wD1JUJTenqk

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *