Byinshi utamenye ku rupfu rwa Col. Kabuyoya wari indwanyi karundura n’Umwicanyi kabuhariwe mu nyeshyamba za FDLR.

Urupfu rwa Col. Kabuyoya rwasize icyuho gikomeye muri FDLR ndetse bamwe mu barwanyi bavuga ko igihu kiriwe cyabuditse

Uyu mugabo akaba yarahitanwe n’ibitero byakozwe n’ingabo z’u Rwanda RDF zifatanyije n’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya congo FARDC mu cyiswe Operasiyo Umoja wetu aho yaguye mugico yari yatezwe ahitwa Kibua, we n’abari bamurindiye umutekano bose bakahasiga ubuzima.

Col. Hitimana Anaclet  alias Gasarasi  Kabuyoya odila, yari umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wafatwaga nk’indwanyi kabuhariwe kubera ibitero yagiye ayobora birimo ibyo guhangana n’imitwe ya Mai Mai  mu makimbirane yari hagati yabo, mu burasirazuba bwa  Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Kivu y’amajyepfo.

Col. Kabuyoya, yari azwihwo kuba yari umwicanyi kabuhariwe kubera ibitero by’ubwicanyi yayoboye byibasiye abaturage b’abanyekongo, muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Rubare, Bugani, Kabindi, Bumbi na Kiwanja ndetse akaba yaramenyekanye, cyane muri utwo duce kubera ubusahuzi bw’inka, imyaka y’abaturage hakiyongeraho gushinga za bariyeri agamije kwaka imisoro abaturage ku ngufu.

Yamenyekanye cyane ubwo yari umuyobozi wungirije w’umutwe w’abarwanyi b’Imbangukiragutebuka (Brigade reserve) muri FDLR  yari ifite  ibirindiro I Kibua mbere y’uko  aba Umuyobozi w’iyi Brigade yari igizwe n’abarwanyi bavuye ku rugerero kandi akaba yarabaye   umuyobozi wa Batayo zitandukanye  zari zigize FDLR.

Col. Kabuyoya kuva mu mwaka wa 1994-1996 yabaye mu kiswe “Operation Kagoma” yateraga tumwe mu duce tugize icyahoze ari perefegitura ya Cyangugu na Kibuye  baturutse ku Kirwa cya Iwawa aho  ingabo zatsinzwe (EX FAR) zari  zashinze ibirindiro  zinyuze mu burengerazuba bw’u Rwanda mu dutero shuma twari tugamije guhungabanya u Rwanda.

Yanagize uruhare mu bitero by’abacengezi byabaye hagati y’umwaka wa y’umwaka wa 1994 na 1997 ubwo uno mutwe wari ucyitwa ALIR 1 na ALIR 2 byibasiye icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi.

Nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda muri ibyo bitero bagasubira mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Col. Hitimana ni umwe mu barwanyi ba ALIR I, bagiye muri Congo Brazaville kurwana ku ruhande rwa Denis Sasu Nguweso bayobowe na Col. Nyamuhimba ari kumwe na Gen. Mugaragu wari Majoro icyo gihe.

Icyo gihe aba barwanyi b’abanyarwanda babashije gufasha Denis Nguesso Sasu kugera ku butegetsi   kuwa 25 Ukuboza 1997 nyuma yo gutsinda intamabara y’igihe gito yari imuhanganishije n’ingabo za Perezida Pascal Lisuba wayoboraga Congo Brazaville icyo gihe.

Bakimara gufasha Denis Sassou Nguesso kujya ku butegetsi, Col. Hitimana ni umwe mu barwanyi ba FDLR  wari ufite ipeti rya Liyetona icyo gihe, niwe wagarukanye na Maj Mugaragu muri DR Congo banyuze mu Ishyamba rya Equateur, ubwo bari bahamagajwe na Perezida Laurent Desire Kabila kumufasha intambara yari ahanganyemo n’umutwe w’abakongomani  witwaga  RCD Goma  wari wigometse ku butegetsi bwa Kabila Père.

Mbere gato yo kujya kurwana muri Congo Brazaville Col. Hitimana  yabanje kurwanira ahitwa Gemena muri DR congo nyuma basubira inyuma, ajya kwihisha ahitwa Njndo nyuma avayo ajya Kinshasa akomeza Kitona icyo gihe akaba yari umuyobozi w’ungirije wa batayo Diondo .

Yakomeje kuba mu mashyamba ya DR Congo kugeza ubwo abarwanyi ba ALIR 1 (abarwanyi babaga muri Kivu y’amajyaruguru) baje  kwihuza na ALIR 2 (abarwanyi ba ALIR babaga muri Kivu y’Amajyepfo) bagakora ikiswe FDLR  maze nyuma y’agahe gato agahita agirwa demobi ndetse ahita anagirwa umuyobozi wa brigade 1 yitwa Horizon yari igizwe n’abarwanyi ba FDLR (imbagukira gutebuka) bari bafite ibirindiro muri Pariki  ya Virunga

Mu mwaka 2009 ubwo Ingabo z’u Rwanda (RDf) zifatanyije n’iza DRCongo (FARDC mucyo bise “ operation Umuja wetu” cyari kigamije guhiga abarwanyi ba FDLR  bari bafite ibirindiro muri Kivu y’Amajyaruguru Col. Hitimana Anaclet  Kabuyoya ni umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR bari bakomeye  wahasize ubuzima.

Uko urupfu rwe rwagenze:

Umwe mu barwanyi bahoze hafi ye yabwiye Rwandatribune ducyesha iyi nkuru ko ibirindiro bya Lt Col Kabuyoya byari ahitwa ku Ngingo-Kibua I Masisi.

Ibi birindiro byaje guterwa yagiye gusura umuryango we, birafatwa, nta makuru afite, amenya ko yatewe impitagihe, yigira inama yo kujya kurwana, ubwo yageragezaga kwinjira mu birindiro bye byari byamaze gufatwa, ahita agwa mu gico cy’ingabo zari zafashe ibirindiro bye niko guhita araswa atanabashije kurwana nk’uko yabitekerezaga.

Ibi byabaye kuwa 29 Mutarama 2009 ubwo  uno mu col. yagwaga muri Ambushi y’Ingabo z’u Rwanda zari muri DR Congo muri operation umoja wetu muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Kibuwa, yicanwa n’abarwanyi babiri bari bashinzwe kumurindira umutekano.

Umwe mu barwanyi  bahoze mu mutwe wa FDLR   utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara akaba  aheruka kwitandukanya nayo nyuma agataha mu Rwanda aho kuri ubu ari mu mahugurwa i mutobo akaba yarahoze muri Brigade ya 1 y’abarwanyi ba FDLR yabwiye kiriya gitangazamakuru ko iyicwa rya Col Hitimana Anaclet wahoze ari komanda we ryasise icyuho  kinini mu mutwe wa FDLR kubera ubuhanga yari afite mu gupanga urugamba ndetse ngo akaba yari n’umwe mu basirikare ba FDLR batagiraga ubwoba bayoboye ibitero byinshi.

Ni muntu ki?

Col Hitimana wahoze mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR) yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangungu komine Gafunzo segiteri Bunyangurube.

Yinjiye mu gisirikare cya EX-FAR  mu mwaka wa 1992 muri poromosiyo ya 32 ahita ajyanwa muri jandarumeri.

Intambara yo kubohora u Rwanda ikaba yararangiye afite ipeti rya suliyetona. Yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba ahitwa Rwamiko.

Yaje guhungana na Guverinoma y’abatabazi yari imaze gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nyuma ari kumwe n’abasirikare bari bayobowe na Gen de brigade Kabirigi banyuze mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangungu ajya mu nkambi ya Kamanyola.

Ashinjwa kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse akaba yarashizwe k’urutonde n’umuryango w’abibumbye (ONU) Kuba yari mu bantu batezaga umutekano mucye mu karere k’Ibiyaga bigari.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *