Cameroun: Minisitiri w’Intebe yasuye agace gashaka kwiyomora ku gihugu, asanganizwa urufaya rw’amasasu

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Cameroun witwa Joseph Dion Ngute, yasuye Umujyi wa Bamenda uri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba mu gace gakoresha Icyongereza, yakirizwa amasasu.

Icyo gice gikoresha Icyongereza kimaze imyaka itanu gisaba kwiyomora kuri Cameroun ndetse hadutse inyeshyamba zitwaje intwaro zishaka ko bikorwa ku ngufu.

Minisitiri w’Intebe Ngute yari yagiye muri ako agce kureba uko byifashe no kuyobora ibiganiro bigamije kumvikanisha uruhande rushaka kwiyomora na Leta.

RFI yatangaje ko ubwo Ngute yari ageze muri uwo mujyi mu ruzinduko rw’iminsi ine, havuze amasasu menshi bikaba ngombwa ko abashinzwe kumurinda bamuhingisha.

Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Ngute ahungishwa n’abashinzwe umutekano, bamubwira ngo ‘ntugire impungenge amasasu ari kuvugira kure’.

Na mbere y’uruzinduko rwe, inyeshyamba zo muri ako gace zari zatangaje ko zizakora ibishoboka byose zikaburizamo urwo ruzinduko, bafata nko kwiyerurutsa kwa Leta.

Hashize imyaka itanu igice gikoresha Icyongereza muri Cameroun gisaba kwiyomora kikaba igihugu cyigenga, hagasigara igice gikoresha Igifaransa.

Icyo gice gikoresha Icyongereza gishinja Leta ivangura no kutitabwaho, imbaraga nyinshi zigashyirwa ahakoresha Igifaransa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *