Col Ruhinda wayoboraga Ingabo zidasanzwe muri FDLR yarishwe. Ni iki cyihishe inyuma y’urupfu rwe? Video

Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’Umutwe wa FDLR, Colonel Ruhinda Gaby ubusanzwe witwa Protogène Ruvugayimikore, yiciwe mu mirwano yabaye kuri iki Cyumweru hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) na M23. 

Amakuru ducyesha IGIHE ni uko Ruhinda yiciwe mu mirwano yabereye muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Uyu mugabo w’imyaka 54 ni we wari umuyobozi w’ishami ridasanzwe mu gisirikare cya FDLR rizwi nka Commando de recherche et d’action en profondeur, CRAP. 

Yatangiye kuvugwa cyane umwaka ushize muri raporo z’impuguke za Loni zishinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, aho zagaragaje ko Col Ruhinda yitabiriye inama zitandukanye zabaga zateguwe na Guverinoma ya Congo, hagamijwe ko imitwe yitwaje intwaro ibafasha guhangana na M23. 

Ruhinda kandi ari mu batanze itegeko ryo kurasa ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda muri Kamena 2022, bikangiza byinshi ubwo igihugui cyiteguraga kwakira Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth. 

Muri Kamena uyu mwaka, Ruhinda ari mu bantu bafatiwe ibihano na Loni kubera uruhare rwe mu gutoza, kuyobora no gutegura ibikorwa bitandukanye by’umutwe wa CRAP yari ashinzwe kuyobora, ukomeje kubuza amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. 

Imirwano Col Ruhinda yaguyemo yadutse kuri iki Cyumweru nyuma y’uko Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Congo, EACRF, zitangiye kuzinga utwangushye ngo zisubire mu bihugu byazo, kuko igihe zari zarahawe kumara muri Congo cyarangiye Guverinoma y’icyo gihugu ntivugurure amasezerano. 

Umutwe wa M23 wari waravuye mu duce izo ngabo zabagamo, wahise utangaza ko niba ingabo za EAC zigiye, utazemera ko abasirikare ba Leta n’imitwe bafatanyije bisubiza utwo duce. 

Incamake ku buzima bwa Col Ruhinda 

Col Ruhinda yavukiye mu yahoze ari komine Karago, segiteri Mwiyanika, akagali ka Karandaryi(ubu ni mu Karere ka Nyabihu) mu mwaka wa 1970. 

Yize amashuri abanza yayize mu ishuri rya Gihira, akomereza mu ishuri ryisumbuye rya Kibisabo mu Karere ka Rubavu. Hagati ya 1990 na 1991, yabaye umwarimu ku ishuri rya Kambi riherereye mu Murenge wa Rambura. Nyuma y’aho yabaye muganga w’amatungo muri Kibisabo. 

Muri Gicurasi 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, nibwo Ruhinda yinjiye mu gisirikare. Amasomo ya gisirikare yayaherewe mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) Nyanza, ayakomereza ku Kigeme muri Gikongoro. 

Se wa Ruhinda yapfuye mu 1996, mu gihe abandi bo mu muryango we barimo n’umugore we baba mu Rwanda. 

Ubwo u Rwanda rwabohorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahagarikwa n’ingabo za FPR Inkotanyi, Ruhinda hamwe n’abandi bahoze mu gisirikare cya Leta bahungiye mu Burasirazuba bwa Congo. 

Mu 1997-1998 ubwo inkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri Congo zasenywaga abasaga miliyoni ebyiri bagatahuka, Ruhinda yakomereje muri Masisi, yiyunga ku mutwe wa ALIR ari nawo waje kuvamo FDLR. 

Ruhinda yaje kugarukana na ALIR mu Rwanda mu bitero by’Abacengezi byakozwe hagati ya 1997 na 1998. Ni umwe kandi mu barwanyi ba FDLR bagize uruhare mu bitero byiswe ‘Oracle du Seigneur’ byagabwe ku Rwanda hagati ya Gicurasi na Kamena 2001. 

Kuva ubwo yahawe inshingano zitandukanye muri FDLR zirimo kuyobora batayo zitandukanye z’uwo mutwe. Colonel Ruhinda yanayoboye ibijyanye n’Imyitozo muri FDLR-FOCA. 

Col Ruhinda ubwo yagirwaga umuyobozi wa CRAP, yashyize imbaraga mu gushaka abarwanyi bashya, kubatoza no kubashakira ibikoresho ari nabyo byamuhuje cyane n’ingabo za Congo, dore ko umutwe yari ayoboye uvugwaho ubushobozi buruta ubw’ingabo z’icyo gihugu. 

Raporo y’impuguke za Loni iheruka kugaragaza ko mu ntangiro za Gashyantare 2023, abarwanyi hagati ya 150 na 170 ngo binjiye muri uwo mutwe Ruhinda yari ayoboye. Ubusanzwe uwo mutwe ngo ufite abarwanyi hagati ya 300 na 500. 

Umurambo wa Col. Ruhinda wakuruye amakimbirane n’urwikekwe muri FDLR 

Nyuma y’urupfu rwa Col. Ruhinda urwikekwe rwahise rutangira hagati y’umugore we n’ubuyobozi bw’inyeshyamba za FDLR, bwanashakaga ko ajya gushyingurwa I Shove, nyamara umugore we yanga ko bamukura ku bitaro, avuga ko badashobora kujya kumushyingura mu bicanyi bamwivuganye. 

Uyu mugore yahise asaba ko umugabo we yashyingurwa mu irimbi ry’I Goma, ryitwa Cimetière Chemin du Ciel, aho kugira ngo ashyingurwe mu bamuhekuye. 

Gusa n’ubwo bimeze gutyo ubuyobozi bwa FDLR bwari bwatangaje ko agomba gushyingurwa mu birindiro bya FDLR/ FOCA byari I Shove. 

Urupfu rwa Col. Ruhinda rwatumye muri uyu mutwe hacikamo igikuba ndetse n’urwikekwe dore ko bamwe batangiye kuvuga ko umuyobozi wa FDLR Gen Omega yaba abyihishe inyuma. 

Abashinja Gen Omega guhitana Col. Ruhinda bavuga ko yaba yamujijije ko abasirikare  benshi bubaha Ruhinda kurusha Omega. 

Abandi nabo bakavuga ko ngo yaba yarashatse kwihuza n’umutwe wa Gisirikare mushya uherutse kuvuka witwa FRD. 

Gusa kugeza ubu iby’urupfu rwa Ruhinda bikomeje kuba urujijo arina ko rukurura umwuka mubi mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ndetse bamwe bakaba bavuga ko iyi ishobora kuba intandaro yo gusenyuka kwowo burundu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *