Ntabwo ari Bruce Melodie wenyine! Ibyamamare byahesheje u Rwanda ishema ku rwego mpuzamahanga mu 2023

Umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo ndetse hari byinshi bitazibagirana mu mitwe ya benshi byabayemo, mu ngeri zitandukanye ndetse mu myidagaduro hari abawusoje babyinira ku rukoma kubera amahirwe n’imigisha bawugiriyemo. 

Iminsi isaga 360 igize umwaka haraburaho mbarwa ngo upfundikirwe ndetse bamwe batangiye gupangira utaha, cyane ko amahirwe, imigisha cyangwa ibibazo bahuriyemo nabyo batekereza ko kwiyongeraho ibindi bibirenze bigoye. 

Twifashishije inkuru ya IGIHE, tubagezaho urutonde rw’ibyamamare byahiriwe na 2023, ndetse bigahesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Ni urutonde ruriho abazwi mu mideli, umuziki, sinema n’izindi nganda ngangamuco. 

Israel Mbonyi 

Umuririmbyi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahiriwe n’umwaka wa 2023. Uyu muhanzi indirimbo ye ‘Nina siri’ yanditse amateka mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. 

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 26 ku rubuga rwa YouTube [aho imaze amezi atanu] mu Ukwakira yari ku mwanya wa mbere mu zikunzwe cyane zirimo n’iz’ibyamamare. 

Icyo gihe ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri YouTube muri Kenya, ‘Nina siri’ yazaga ku mwanya wa mbere aho abari bayirebeye muri Kenya barengaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 600, icyo gihe yari iyoboye izirimo “Enjoy” ya Diamond na Jux yayikurikiraga n’izindi nyinshi. 

Ku rutonde nk’uru muri Tanzania, iyi ndirimbo yari ku mwanya wa gatatu nyuma ya Enjoy ya Diamond na Jux ndetse na Sele ya Mbosso na Chley. Iyi ndirimbo yakoreye akazi gakomeye Israel Mbonyi ituma arangiza uyu mwaka afite abafana bashya bayiturutseho bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo. 

Sherrie Silver 

Sherrie Silver ni umwe mu Banyarwanda bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga, biturutse ku kuyobora imbyino zitandukanye zifashishwa n’abahanzi mu bitaramo no mu ndirimbo. 

Uyu mukobwa w’imyaka 29 watangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This is America” ya Donald Glover [Childish Gambino] muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award, ni umwe mu badasiba guhesha ishema u Rwanda aho ari hose. 

Sherrie Silver ubusanzwe uba mu Bwongereza yahesheje ishema u Rwanda ku rwego mpuzamahanga biturutse kuri byinshi yakoze, bigaragarira amaso. Uyu mukobwa muri uyu mwaka ni umwe mu bahawe ibihembo mu Ugushyingo n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TIME Magazine kubera uruhare yagize mu kwimakaza impinduka nziza ku Mugabane wa Afurika. 

Umuhire Eliane 

Umuhire Eliane ni umwe mu bagore bakora sinema bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga. Umuhire w’imyaka 37 izina rye rimaze kurenga imbibi z’u Rwanda ndetse amaze kuba ikimenyabose mu ruhando mpuzamahanga muri sinema. 

Uyu mugore yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo izo yagaragayemo nka ‘‘Birds are singing In Kigali’’, “Augure” na “Bazigaga” ivuga kuri Zula Karuhimbi warokoye Abatutsi barenga 200 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Hari kandi ‘‘Trees of Peace’’ y’Umunyamerika Alanna Brown ica kuri Netflix, “A Quiet Place: Day One” y’Abanyamerika izajya hanze mu mwaka utaha n’izindi nyinshi ndetse amaze kwegukana ibihembo byinshi. 

Mu 2024, azagaragara muri filime zo mu Bufaransa zirimo abakinnyi b’ibihangange muri sinema y’iki gihugu. Ku ikubitiro harimo iyitwa “Dans le viseur” yayobowe n’Umufaransa André Téchiné usanzwe afite izina rikomeye mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu. Iyi filime azagaragaramo yitwa “Mosanne”, ayikinanamo n’igihangange muri sinema mu Bufaransa, Isabelle Huppert. 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka biturutse kuri Filime ‘Bazigaga’, Umuhire yegukanye Igihembo cy’Umukinnyi wa Filime wahize abandi muri filime ngufi mu bitegurwa na Unifrance na France TV. 

Augure/Omen yakinnyemo imaze iminsi yigwizaho ibihembo ndetse iheruka kwegukana icyo muri Torino Film Festival [TFF] ibera mu Butaliyani, muri Festival International du Cinéma Francophone en Acadie [FICFA] iheruka kuba mu kwezi gushize, yari yavuzweho nka filime idasanzwe imaze iminsi itwara n’ibindi bihembo byinshi. 

House of Tayo 

Umwambaro w’inzu y’imideli ya House of Tayo yatangijwe na Matthew Rugamba uri mu bahanzi b’imideli bakomeye mu Rwanda witwa ‘Ijezi’ wanyuze mu biganza by’ibyamamare byinshi byakandagiye i Kigali. Uyu mwambaro muri uyu mwaka Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’umugore we Leena Al Ashqar bari mu bawuhesheje umugisha. 

Abandi barimo umunyabigwi Amanda Dlamini, Umunya-Somalia Jamad Fiin ukina Basketball ayihuza n’amahame y’idini ya Islam, akayikina yambaye ‘Hijab’ n’abandi bari mu banyuzwe n’Ijezi. 

Ubwo umunyarwenya w’Umunyamerika Kevin Hart aheruka mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka, na we yasuye House Of Tayo. 

Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi Junior Nyong’o, musaza wa Lupita Nyongo’o yaserutse mu Birori bya “The Academy Museum Gala 2023”, yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda n’Inzu y’Imideli ya ’House of Tayo’. 

Christine Munezero 

Munezero Christine ni umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwandakazi bari mu bihe byabo byiza, bijyanye n’ibikorwa akomeje kugeraho by’umwihariko mu 2023. 

Uyu mwaka ni bwo yagaragaye ku byapa i New York ari kwamamaza imyambaro ya Polo, igikorwa cyagaragaje ko amaze kugera ku rwego rwo hejuru. 

Munezero yitabiriye ibirori bitandukanye mu mideli birimo New York Fashion Week aho yamuritse imyambaro ya Ulla Johnson, akihava yahise akomereza muri Milan Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Diesel. 

Yakomereje mu bindi birori by’imideli nka Paris na London Fashion Week aho yakoranye n’ibigo by’imideli bitandukanye nka Balmain, David Koma, Ulla Johnson n’ibindi. 

Umufite Anipha 

Uyu ni umwe mu bakobwa bamaze kugaragaza ubudasa ku rwego mpuzamahanga mu kumurika imideli. Uyu mwaka yitabiriye ibirori bitandukanye by’imideli nka Paris, London, Milan Fashion Week n’ibindi. 

Umufite asanzwe akorana n’ibigo bikomeye mu mideli mu birori yitabiriye yerekanye imyambaro y’inzu z’imideli zitandukanye nka Fendi, Dolce & Gabbana, Chloé n’izindi. 

Mukansanga Salima 

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, ni umwe mu Banyarwandakazi bamaze guhesha ishema igihugu mu Isi ya ruhago. 

Muri Mutarama uyu mwaka, Mukansanga yatoranyijwe mu basifuzi bayoboye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye muri Australia na Nouvelle-Zélande hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama. 

Muri Werurwe uyu mwaka ari mu bahawe ibihembo bya ‘Forbes Woman Africa’ mu 2023, bihabwa abagore bakora ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika. 

Ncuti Gatwa 

Ncuti Mizero Gatwa ni Umunyarwanda ukora sinema mu ruhando mpuzamahanga. Yamamaye kubera filime yiswe ‘Sex Education’ yamugize ikirangirire ndetse ica kuri Netflix. 

Uyu mwaka Gatwa ni umwe mu bahiriwe cyane ko yagaragaye muri Filime ‘Barbie’ iri guca ibintu ku Isi ndetse kuri ubu ikaba ari yo ihatanye mu byiciro byinshi muri Golden Globes ibera muri Amerika. 

Iyi filime yayobowe na Greta Gerwig iheruka kuba iya mbere yayobowe n’umugore yinjije arenga miliyari y’amadorali mu nzu zireberwamo filime ku Isi yose. 

Muri Gicurasi, Ncuti Gatwa ari mu bitabiriye igitaramo cy’iyimikwa ry’Umwami Charles III w’u Bwongereza, ndetse mu kwezi gushize yahawe igihembo mu byatanzwe bya ‘GQ Men of the Year 2023’ byatangiwe mu Bwongereza. 

Bruce Melodie 

Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda mu buryo bukomeye, ndetse yatangiye gucengera ku isoko mpuzamahanga. 

Uyu muhanzi benshi bakunze kwita ‘Munyakazi’ kubera ukuntu akora ahozaho ubutaruhuka, muri uyu mwaka yatunguranye atangaza ko agiye gukorana indirimbo na Shaggy wabaye ikirangirire ku Isi mu myaka yashize. 

Mu Ukwakira uyu mwaka bahise bashyira hanze ‘When She’s Around (Funga Macho)’ basubiranyemo. Iyi ndirimbo yambukije Bruce Melodie inyanja ku nshuro ye ya mbere ajya muri Amerika. 

Mu ntangiriro z’uku kwezi yitabiriye igitaramo yahuriyemo na Shaggy baririmbanye mu bitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour. Cyanatumiwemo abahanzi b’ibyamamare barimo Flo Rida, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush na P1Harmony. 

Shaggy na Bruce Melodie kandi bahuriye mu gitaramo ku wa 16 Ukuboza 2023 muri Amerant Bank Arena yakira abasaga ibihumbi 20 iri mu Mujyi wa Miami
muri Amerika. 

Melodie kandi uyu mwaka yahatanye muri Trace Awards aho yari umwe mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bahataniye igihembo cyegukanywe na Diamond muri ibi bihembo we yegukana icyo yari ahatanyemo cy’umuhanzi uhiga abandi mu Rwanda. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *