KUKI M23 Yemeye Kwihuza n’Indi MITWE 17? Ese Hari Icyo Iri Kwikanga? Ahazaza hayo Bite? Sobanukirwa. Video

Reba Video usobanukirwe neza icyatumye M23 yemera kwihuza n’indi mitwe 17.

Kenya yashwishurije RDC yifuzaga ko Corneille Nangaa atabwa muri yombi 

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashwishurije Leta ya RDC yari yasabye ko Corneille Nangaa uherutse gushinga Ihuriro rirwanya Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi atabwa muri yombi. 

Ruto yavuze ko adashobora guta muri yombi umuntu amuziza gusohora itangazo. Yabwiye RD Congo ko niba ishaka kwirukana ambasaderi wa Kenya, ifite uburenganzira bwo kubikora. 

Bibaye nyuma y’aho Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora ya Congo, ku wa Gatanu atangaje ko yashinze Ihuriro ryiswe ’Alliance Fleuve Congo’, rifite inshingano zo gukuraho ubutegetsi i Kinshasa. 

Byabereye muri Serena Hotel i Nairobi, imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga. 

Byarakaje Congo ndetse ihamagaza ambasaderi wayo muri Kenya n’uwa Kenya i Kinshasa arahamagazwa asabwa ibisobanuro ndetse hasabwa ko Nangaa atabwa muri yombi. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Perezida Ruto, yavuze ko igihugu cye kidashobora guta muri yombi umuntu ngo kuko yavuze anenga. 

Ati “Leta ya Kinshasa yashakaga ko duta muri yombi abantu bashyize hanze itangazo kuri icyo gihugu. Twababwiye ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi. Sinafunga umuntu muziza itangazo. Ibyo si demokarasi. Niba bashakaga guhamagaza ambasaderi wabo, ni uburenganzira bwabo.” 

Umwuka ubaye mubi hagati y’ibihugu byombi mu gihe ingabo za Kenya zari zimaze umwaka mu Burasirazuba bwa Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zitangiye gutaha kuko Congo yanze kongera manda yazo. 

Congo izishinja kwanga kurwanya M23, zo zikagaragaza ko ubutumwa zahawe kurwanya uwo mutwe bitarimo ahubwo ari ukujya hagati y’impande zombi zitavuga rumwe. 

Ingabo z’u Burundi zirashinjwa guhohotera abaturage muri Congo 

Umuryango wo mu Burundi, IDHB (Initiative pour les Hroits Humains au Burundi) uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, watangaje ko ko ufite ibihamya by’uko ingabo z’iki gihugu zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Demokarasi ya Congo zahohoteye abasivili. 

Raporo y’uyu muryango yasohotse tariki ya 15 Ukuboza 2023 ivuga ko ibi byaha byakorewe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho izi ngabo zoherejwe hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono n’ibihugu byombi. 

Carina Tertsakian uri mu banyamuryango ba IDHB yasobanuye ko abakorewe iri hohoterwa batangaje ko abaribakoreye ari abari bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi kandi ko bavugaga ururimi rw’Ikirundi. 

Tertsakian yagize ati “Abahohotewe n’abandi bantu baduhamirije ko abakoze ibi byaha ari abasirikare b’u Burundi kandi twasubijwe ko bari bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi, bavugaga Ikirundi.” 

Uu munyamuryango wa IDHB yatangaje ko mu gisirikare cy’u Burundi huzuye umuco wo kudahana, kandi ko hari abasirikare bakuru n’abari hagati na hagati bakoze ibyaha bikomeye, ntibagira ubakurikirana. 

Yatanze urugero ku Mugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, Ignace Sibomana usanzwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Tertsakian yasobanuye kandi ko mu bakoze ibi byaha harimo urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi ruzwi nk’Imbonerakure, rusanzwe ruvugwaho guherekeza abasirikare muri RDC. 

Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize. Ubutumwa nyamukuru bwazijyanye ni ubwo guhiga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka RED-Tabara na FOREBU ihamaze imyaka igera ku munani. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *