Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, yasuye mu myitozo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ abagenera impanuro mbere yo guhura n’Imisambi ya Uganda.
Ni nyuma yuko ku wa Kane taliki 07 Ukwakira 2021, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yakinnye umukino ubanza n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022.
Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, Amavubi, yahise ifata rutemikirere yerekeza muri Uganda aho igomba gukina umukino wo kwishyura. Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya St Mary y’i Kitende kuri iki Cyumweru.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ bakoze imyotozo ya mbere, bitegura umukino wa kane wo mu tsinda E mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar bazahuriramo n’Imisambi ya Uganda.
Imyotozo y’Amavubi yabereye ku kibuga cya MTN Omondi Stadium gisanzwe gikinirwaho n’ikipe ya Kampala City Council Authority (KCCA).
Col Rutabana mu mpanuro yahaye abakinnyi b’Amavubi, yabasanye kwitegura neza umukino wo kwishyura kuko bishoboka ko batsinda nk’uko bakuru babo bigeze kubikora ubwo batsindiraga Imisambi ya Uganda i Nambole muri 2003.
Amavubi y’u Rwanda acumbitse muri Hoteli ya Munyonyo. Kuyivaho werekeza kuri Stade ya St Mary ni urugendo rw’iminota 30 na bisi.
Tubibutse ko Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Uganda igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 41 w’umukino gitsinzwe na Fahad Bayo ku makosa ya ba myugariro b’Amavubi.
Muri iri tsinda E, undi mukino wabaye, ikipe ya Mali yatsinze Kenya ibitego 5-0. Izi kipe na zo taliki 10 Ukwakira 2021 zizakina umukino wo kwishyura uzabera i Nairobi muri Kenya.
Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 3 mu itsinda E, Mali irayoboye n’amanota 7 ikurikiwe na Uganda ifite amanota 5, Kenya ku mwanya wa 3 n’amanota 2 naho ikipe y’u Rwanda ikaza ku mwanya wa nyuma wa 4 n’inota rimwe.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda
Amavubi: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina (Rukundo Denis), Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin (Kalisa Jamil), Haruna Niyonzima (Hakizimana Muhadjiri), Rafael York (Manishimwe Djabel), Kagere Meddie (Iradukunda Bertrand) na Tuyisenge Jacques.
Uganda: Charles Lukwago, Dennis Iguma, Isaac Muleme (Azizi Abdul), Enock Walusimbi, Timothey Awany, Khalid Aucho, Bobosi Byaruhanga (Julius Poloto), Moses Waiswa (Yunus Sentamu), Fahad Bayo (Rwothomio Cromwell) na Steven Mukwala (Martin Kizza).
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.