Umukozi wo mu rugo yibye shebuja arenga miliyoni 12 Frw nk’igihembo cyo kuba baryamanaga

Umukozi wo mu rugo witwa Ruth Khaecha, avugwaho kwiba sebuja akayabo ka gusa we avuga ko ayo mafaranga sebuja yayamuhaye nk’ishimwe ry’uko basambanaga.

Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 by’amashilingi ya Kenya, uyavunje mu manyarwanda, akabakaba miliyoni 12 Frw.

Uyu mukobwa yari yatawe muri yombi ashinjwa kwiba Paul Mwangi yakoreraga mu rugo ruri ahitwa Muthaiga.

Amakuru avuga ko ubwo uriya mukobwa yari amaze kwibagirana, ayo mafaranga yayikenuje agura isambu y’ibihumbi 570 by’amashiringi, andi ibijumbi 500 ayaha se ngo ayikenuze.

Bivugwa ko uyu mukobwa yatawe muri yombi asigaranye ibihumbi 70 by’amashiringi.

Ubwo uriya mukobwa yitabaga ubutabera, yavuze ko atigeze yiba uwamushinjaga.

Yavuze ko yari asanzwe afitanye umubano wihariye na Mwangi, bityo ko amafaranga ashinjwa kwiba ari ishimwe yamuhaye ry’uko yamuryoherezaga imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko umunsi ahabwa ayo mafaranga, Sebuja yari yatashye hakiri kare, hanyuma barangiza kuryamana nk’ibisanzwe agahita amuha ayo mafaranga.

Abajijwe impamvu yahise ataha, Ruth yavuze ko ari ukubera ko yari afite ubwoba bw’uko nyirabuja ashobora kuzavumbura ibya ririya banga. Yongeyeho ko Mwangi yafashe icyemezo cyo kumushinja ubujura nyuma yo kumukumbura.

Urukiko rwahamije uriya mukobwa ibyaha yaregwaga, rumukatira gufungwa imyaka itatu. Isambu yari yaraguze yo yashyizwe ku isoko, amafaranga ayivuyemo ahabwa Mwangi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *