COVID-19: Mu Rwanda hakize abanru 84 handura 26, umwe abura ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu  wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 26 b’icyorezo cya COVID-19, bityo abamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 26,843.

Uyu munsi nanone hakize abantu 84 bituma abamaze gukira bagera ku 25,453 bangana na 94.8% by’abantu batahuweho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 kugeza uyu munsi.

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,039 muri bo hakaba harembye abantu 3. Uyu munsi umugore w’imyaka 60  wo mu Mujyi wa Kigali ni we wazize icyo cyorezo, bityo umubare w’abamaze guhitanwa na cyo ugera kuri 351 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo.

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Mujyi wa Kigali 8, Huye 6, Karongi 4, Ngororero 3, Nyamagabe 2, Nyaruguru 1, Rulindo 1 na Musanze 1.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,426,053 birimo 6,898 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y’abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 169 barimo miliyoni 151 z’abakize ndetse na miliyoni 3.5 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *