COVID-19: Umuturage yishwe arashwe na Komanda wa polisi ubwo yari yarenze ku masaha yo gutaha

Umuntu umwe biravugwa ko yarashwe n’umupolisi ubwo yarimo yubahiriza isaha yo gutahiraho mu ijoro ryo ku cyumweru, John Kulumba, utuye i Nsangi mu Karere ka Wakiso, yarashwe na Komanda wa Polisi mu Karere ka Wakiso.

Nk’uko bivugwa n’abaturage, John Kulumba yarashwe na Komanda ubwo yari kumwe n’abandi bapolisi batatu bateye ku kabari ko muri aka gace babaza abantu impamvu bari kunywa inzoga barengeje amasaha yo gutaha bivamo guhangana.

Bwana John Lubwama, uwabyiboneye yavuze ko igihe DPC yamenyeshaga abari mu kabari ko batawe muri yombi, bamwe muri bo batangiye guhunga mu gihe abandi banze ko bafatwa.

Ibi ngo byatumye DPC arekura amasasu kugirango atatanye itsinda ryagerageje kubarwanya nk’uko iyi dukesha Daily Monitor ivuga.

Lubwama ati: “Hari nka 9.00 z’ijoro, ubwo abapolisi bagabaga igitero aho hantu. Nyuma gato twumvise amasasu, yafashe Kulumba. Twumvise DPC avuga ‘ndashe umuntu. Mfasha tumwihutane ku bitaro”.

Asobanura ko abandi bapolisi batatu batorotse nyuma gato yo kurasa.

Ati: “DPC yafashijwe n’abandi bapolisi baje nyuma y’iminota 30. Bahise bajyana uwahohotewe mu bitaro bya Mulago aho bavugaga ko yapfiriye”.

Yakomeje agira ati: “Twakurikiranye muri iki gitondo, ariko tumaze kugera Mulago, abaganga batubwiye ko uwo dushaka yapfuye mbere yo kugera mu bitaro, twese icyo dushaka ni ubutabera kuri mugenzi wacu, DPC agomba gufatwa ubu”.

Musa Joseph, umwe mu bari muri ako kabari, avuga ko bageraga ku 10 igihe abapolisi bagabaga igitero mu kabari.

Avuga ko batigeze banga gufatwa kandi basabye imbabazi abo bapolisi ariko ntihagire icyo bitanga, ibyo bikaba byateje ubwoba muri bagenzi be.

Umuvugizi wa polisi wungirije muri Kampala, Luke Owoyesigyire, yemeje ko habaye iraswa, gusa avuga ko DPC yasabye abari mu kabari gutaha bakanga ahubwo bagatangira kurwanya abapolisi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *