Dore byinshi utamenye ku ‘Kinini cya Weekend’ cyatangiye kugira ingaruka zikomeye ku rubyiruko rw’I Kigali

Ubuzima bw’i Kigali busigaye bwarahinduye isura ku buryo gukora imibonano mpuzabitsina mu rubyiruko bitakiri inkuru. Niba ufite umukobwa cyangwa umuhungu mukundana, mukaba mudafite uko mwigenza, mushobora kuba muri ibigwari mu maso y’urungano!

Ni nako bimeze kandi niba ufite umukunzi umwe gusa, uzasanga urungano rugufata nk’urwaye cyangwa se ufite akandi kabazo mu bice bimwe na bimwe by’umubiri.

Gukora imibonano mpuzabitsina bisigaye ari umugenzo ukorwa nka gatatu ku munsi n’abasore n’inkumi bashiritse ubute. Mu kuwukora neza, bifashisha uburyo bwose butuma baba badafite umutima uhagaze, bumwe muri bwo, ni ibinini byifashishwa kugira ngo umukobwa adasama.

Bizwi nka Morning After Pills, bigatanga umusaruro mu gihe cy’amasaha 72 umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko biri mu bwoko butandukanye ku buryo hari n’ibishobora gukora mu gihe cy’iminsi itanu nubwo bidakunze kuboneka mu Rwanda.

Ibinini bifasha abakobwa kudasama, biri mu moko atandukanye gusa ibikunda gukoreshwa mu Rwanda birimo Microgynon na Norlevo.

Byinjizwa mu gihugu na leta bigakoreshwa mu mavuriro yayo cyangwa se sosiyete zigenga zikabitumiza ari nabyo bicuruzwa muri za farumasi.

Ni ibinini bigurwa muri weekend cyane

Abasore n’inkumi benshi muri Kigali baganiriye n’ikinyamakuru IGIHE, bagaruka ku ikoreshwa ry’ibi binini. Benshi muri bo, babiguze ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu, ku Cyumweru no ku wa Mbere.

Nta n’umwe muri bo wigeze agura iki kinini ku wa Kane, cyangwa se ku wa Gatatu kuko muri iyo minsi bose bahurizaga ku kuba nta mibonano mpuzabitsina bakoze.

Umusore watanze ubuhamya, yavuze ko we ku giti cye atarajya kugura iki kinini, ariko ko yibuka inshuro yatanze amafaranga ngo umukobwa baryamanye akigure.

Ati: “Ibyaba byose biba muri weekend, akenshi rero kigurwa muri weekend, ku wa Gatandatu n’ijoro, ku Cyumweru no ku wa Mbere. Ni iyo minsi ubundi. Cyane cyane ku wa Gatandatu nibwo nzi ko naba naratanze amafaranga”.

Impamvu ibi binini ari byo byerekejweho umutima, ni uko udukingirizo tutagikoreshwa nka mbere. Ubu kumva umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina akoresheje agakingirizo bisa n’igitangaza gikomeye.

“Mu bakobwa b’inshuti zanjye, nibura 10% nibo bakoresha agakingirizo”, aya ni amagambo y’umwe mu bakobwa b’I Kigali kandi ayahurizaho na benshi.

Yaba abahungu n’abakobwa bitana ba mwana iyo bigeze ku ngingo yo gukoresha agakingirizo.

Umusore w’imyaka 22 yagize ati: “Abakobwa banga udukingirizo, ni nabo babyivugira ngo tubatera ibibazo. Hari abavuga ko iyo umuntu akambaye aba yumagaye, ni yo wagakoresha ntabwo wasoza igikorwa ukikambaye”.

“Hari n’abahungu noneho bapimisha ijisho, bakubwira bati ibyo ari byo byose ntabwo uyu yanduye [SIDA]. Ntiwibagirwe ko agakingirizo kabishya”.

Abakobwa basobanura ko muri iki gihe abahungu basigaye barakerebutse, ku buryo nta n’umwe ukigorwa no kuba yatanga amafaranga yo kugura ibyo binini mu gihe bibaye ngombwa.

Umukobwa wasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize, yibuka umunsi wa mbere anywa ibyo binini abiguriwe n’umusore ukora muri banki.

Kugira ngo abimenye, ngo yari yarabibwiwe n’abandi bakobwa biganaga batangiye kubikoresha bakiri bato bataranageza ku myaka y’ubukure.

Uyu mukobwa waganiriye na kiriya gitangazamakuru ari kumwe n’undi muhungu w’urungano rwe, yasobanuye ko akenshi abasore ari bo basaba abakobwa kujya kugura ibyo binini kuko baba batinya gutera inda.

Ati: “Ntabwo kujya kukigura bimuvuna, mpfa kuba mubwiye nti byagenze gutya, nta kindi atekereza. Ni nko kurya saa sita na nijoro, ni ibintu bisanzwe. Bitanga umusaruro cyane, gusa narumvise ngo hari ibya menshi n’ibindi bya make. Ngo iyo uguze ibya make bishobora kudakora”.

Hari abo byagizeho ingaruka

“Nagiye muri Club, nza kwisanga nakoreyemo imibonano mpuzabitsina. Ni ibintu byantunguye kuko n’ubu nkibaza uko byagenze.” Uyu mukobwa yavugaga ibyamubayeho mu mpera za 2019 ubwo yari afite imyaka 20.

Icyo gihe yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi yari mu bihe byashoboraga gutuma asama. Yihutiye gushaka ibyo binini kugira ngo bimufashe.

Yabirangiwe n’umuntu w’inshuti ye cyane ko umuhungu bakoranye imibonano mpuzabitsina batari baziranye.

Ati: “Naragifashe ndarwara mera nk’umuntu uri mu mihango, ncika intege, ntabwo byigeze bimerera neza. Gusa ngifata nk’umucunguzi. Muri iki gihe cyacu, uko iminsi igenda, ni ko tugira amahitamo yo gukora ibyo dushaka”.

“Niba nkoze imibonano mpuzabitsina, nkatwita, nshobora kujya ahantu inda nkayikuramo, bwacya nabwo naba naketse ko ntwite mpita njya kugura ikinini bikaba birarangiye”.

Hari undi mukobwa wavuze ko ikimuhangayikishije cyane ari ukuba yakwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina, gusa nabwo asobanura ko hari uburyo bwinshi bwo kwirinda.

Ati: “Na Sida uba ubizi ko umuntu uyirwaye umwegereye ntacyo yagutwara mu gihe cyose ari gufata imiti”.

“Birumvikana umuntu abifata afite ubwoba ariko amahirwe sinatwise. Gutwita bisigaye ari ikibazo kuko hanze aha ubuzima buragoye, akenshi ushobora kwisanga uwaguteye inda akwihakanye”.

Hari undi mukobwa w’imyaka 28 wavuze ko kuva yatangira gukoresha ibyo binini, ibihe bye by’imihango byahise bihinduka.

Ati: “Byanyiciye ibihe by’imihango. Hashize ukwezi ntarasubira mu mihango, gusa nta mpungenge nari mfite kuko numvaga ko ikinini cyakoze”.

“Ikindi numva ko kubinywa cyane byangiza, ku buryo ngo umuntu ashobora kutabyara. Ariko icyo nibuka ni uko byanteye umutwe”.

Abakobwa benshi bavuze ko ibi binini babigurirwa n’abasore.

Impamvu ni uko bajya gukora imibonano mpuzabitsina babijeje ko baza ‘kwiyakana” ariko bikaza kurangira batabishoboye, bityo bakaba aba mbere mu kwirengagiza ingaruka.

Umwe yagize ati: “Umuhungu ubwo yagaruraga ubwenge, yahise ambwira ngo akira amafaranga, ahita anyoherereza amafaranga yo kujya kugura icyo kinini”.

“Abahungu ntabwo baba bashaka kwirengera ingaruka, uribaza kwita ku mukobwa n’umwana. Kuko n’imbere y’amategeko ni umuhungu ufata inshingano”.

Uyu mukobwa yasobanuye ko uko byagenda kose “n’iyo waba ufite akazi kaguhemba amafaranga angahe, uzakenera andi mafaranga mu buzima” ariyo mpamvu abasore bagira uruhare mu kugura ibyo binini”.

Farumasi zidafite ibi binini ziba zirutwa n’izidakora muri weekend

Muri Kigali, Farumasi idacuruza ibi binini ifatwa nk’idakora, gusa nabyo bigira abakiliya mu mpera z’icyumweru no mu ntangiro zacyo.

Aho bisigaye bigurwa cyane ni i Remera ku Gisimenti ahashyizwe agace kahariwe utubari. Hari farumasi imwe twasuye idutangariza ko nibura mu mpera z’icyumweru, igurisha ibinini 500 bya Norlevo.

Izindi bigenda bihinduka ariko zose zihuriza ku kuba nibura umubare w’ibyo zacuruzaga mbere wikubye nibura inshuro enye.

Mu Mujyi rwagati, hari inzu iranguza imiti twasuye, dusanga nibura ku kwezi iranguza ibinini 3000.

Umukozi wa Farumasi watanze amakuru yagize ati: “Ariko urebye nka farumasi zikorera ahantu hameze nko muri quartier, buriya wasanga arizo zicuruza byinshi kuko umuntu aba asohoka mu rugo akakigura agasubirayo”.

Ababigura biganjemo urubyiruko rw’imyaka 18 na 25. Ku Gisimenti ho hagaragara n’ubwiyongere bw’abagura udukingirizo kuko nibura dusigaye turuta utwacuruzwaga mbere.

Ibi binini ahenshi usanga bigura amafaranga ibihumbi 10 Frw.

Morning After Pills zisigaye zigurwa ziherekejwe n’udukoresho twifashishwa mu kwipima ko umuntu yanduye SIDA. Utwo dukoresho tugurwa muri farumasi ku mafaranga 1500 Frw.

Umusore umwe ati: “Niba ushaka gukora imibonano mpuzabitsina muri iyi minsi, bigusaba nibura kuba wateguye ibihumbi 20 Frw. Bara nibura amafaranga y’izo test rapid ebyiri, ubare ikinini n’utundi”.

Imikorere y’ibi binini

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risobanura ko ibi binini birinda umuntu gusama binyuze mu guhagarika cyangwa gutinza igihe cy’uburumbuke (Ovulation).

Biba byiza iyo ubifashe ukimara gukora imibonano mpuzabitsina kuko aribwo uba ufite amahirwe angana na 85% yo kudasama.

Ibi bivuze ko kandi bishoboka kuba wabikoresha nyamara nyuma ukisanga wasamye.

Ibi binini bikoreshwa nibura bitarenze amasaha 72 umuntu akoze imibonano mpuzabitsina.

Abakora mu bijyanye n’imiti basobanura ko bishobora guhindura ukwezi k’umukobwa, itariki yo kujya mu mihango ikigira imbere cyangwa inyuma.

Ku bari munsi y’imyaka y’ubukure, ni ibinini bishobora kwangiza imisemburo yabo.

Ibyitwa Norlevo ni byo bigurwa cyane bigura 10.000 Frw, naho ibyitwa Pill 72 bigura 6000 Frw.

Itandukaniro ryabyo ni ku nganda zabikoze kuko nka Norlevo ikorerwa mu Bufaransa naho Pill 72 igakorerwa mu Buhinde.

Ubu bwoko bwombi bukora mu masaha 72 umukobwa amaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Bifite ubushobozi bwo kubuza intanga guhura, bishobora kubuza intanga kwinjira aho izakurira muri nyababyeyi.

Mu buryo busanzwe mu gihe cy’iminsi itatu, intanga iba yamaze kwinjira muri nyababyeyi. Icyo gihe rero ibi binini ntacyo byafasha ubinyoye.

Si byiza kubikoresha inshuro nyinshi, kuko bitewe n’uko birinda gusama mu gihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyarangiye, biba byarakoranywe imisemburo myinshi ugereranyije n’ibinini bisanzwe byo kuboneza urubyaro.

Ni ibinini bidashyirwa ku rutonde rw’imiti y’ingenzi mu Rwanda, kuko gahunda ya leta ari ugushishikariza abantu kuboneza urubyaro by’igihe kirekire.

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *