U Burusiya bwatanze impuruza ko hashobora gutangira intambara ya gatatu y’Isi kubera imyitwarire ya Amerika n’inshuti zayo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko intambara iri kubera muri Ukraine ishobora guhindukamo iya gatatu y’Isi yose kubera imyitwarire y’amahanga.

U Burusiya bukomeje kwikoma u Burayi na Amerika ko ari byo biri gutiza umurindi intambara yo muri Ukraine.

Lavrov yaburiye amahanga ko ibyago by’uko habaho intambara ya gatatu y’Isi yose ari byinshi, kandi ko bigaragarira amaso bityo abantu badakwiriye “kubikerensa”.

Nubwo bimeze bityo, Lavrov yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza kugirana ibiganiro na Ukraine bigamije gushakira umuti ikibazo.

Aya magambo ya Lavrov yayavuze mu gihe Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere cyahuje imbaraga n’ibindi bihugu bisaga 40 mu gushaka uko byakemura ikibazo cy’intambara ya Ukraine.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kandi yateguje ibihugu bikomeje kwivanga mu ntambara yo muri Ukraine, ko nibiba ngombwa azifashisha intwaro zigezweho afite kandi ko zizatanga igisubizo cyihuta nk’umurabyo.

Putin yabwiye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu ko u Burusiya bufite intwaro zihagije zatuma burwanya umuntu uwo ari we wese.

Yagize ati: “Nihagira uwiyemeza kwivanga mu birimo kuba aturutse hanze tukabona atubangamiye mu buryo bukomeye, bakwiye kumenya ko igisubizo cyacu kuri izo nzitizi kizaba cyihuta, kinyaruka nk’umurabyo”.

Yakomeje ati: “Dufite ibikoresho byose byatuma tubigeraho. Ibikoresho bidashobora kuvugwaho n’uwo ari we wese uretse twe. Ariko ntabwo tugiye kubyirata. Tuzabikoresha nibiba ngombwa”.

Ntabwo ariko yasobanuye ibyo bikoresho ibyo ari byo.

Putin yavuze ko u Burusiya bwakoze ibishoboka byose kugira ngo byitegure kuba byatanga icyo gisubizo.

Mu cyumweru gishize u Burusiya bwagerageje igisasu cya RS-28 Sarmat cyo mu bwoko bwa missiles zifite ubushobozi bwo kwambukiranya imipaka, aho bivugwa ko ari cyo gisasu cya mbere gishobora kugenda intera ndende mu kirere, aho gishobora kurasirwa mu Burasirazuba bw’u Burusiya kikagera mu Bwongereza mu gihe gito cyane.

Ni igisasu gishobora gutwara ibindi bifite kandi kikihuta kurusha umuvuduko w’ijwi, aho gikoranye ikoranabuhanga rigezweho rya ’hypersonic.’

Iki gisasu ntigishobora kubonwa n’uburyo bugezweho bukumira ibitero bya missile (air defense system), uretse ko nubwo cyaboneka, bigoye cyane ko cyakumirwa kuko gifite umuvuduko uhambaye kandi kikaba kibonwa na ’radar’ cyamaze kwegera cyane aho kiri buraswe.

Uretse u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byishize hamwe muri NATO, ntabwo biratunga intwaro za ’hypersonic’, uretse ko Amerika iherutse kugerageza ibisasu byo muri ubu bwoko, gusa bikavugwa ko ibisasu bya mbere bizatangira gukoreshwa mu 2024.

U Burusiya kandi buza imbere ku Isi mu kugira intwaro kirimbuzi nyinshi, iki gihugu kikaba kirajwe ishinga no gushyira imbaraga mu gukora intwaro zigezweho kuko hafi kimwe cya kabiri cy’izo gifite ari izo mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Igenekereza ry’abashakashatsi mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi rigaragaza ko u Burusiya ari bwo bufite intwaro nyinshi ku Isi, zifite ibikoresho 5,977 (nuclear warheads) zishobora guteza iturika rya kirimbuzi.

Aho harimo ibikoresho 1,500 bitagikoreshwa, ku buryo bishobora gusenywa. Ni ukuvuga ko ibishobora kwifashishwa ari 4,500.

Ni mu gihe nka Amerika wongeyeho ibihugu bihurira muri Nato, intwaro bifite ziri munsi y’iz’u Burusiya kuko byose hamwe bifite 5943 (Amerika: 5428, u Bufaransa: 290, u Bwongereza: 225).

Igenekereza rigaragaza ko ibihugu icyenda ari byo bifite intwaro kirimbuzi, ari byo u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Bufaransa, u Buhinde, Israel, Korea ya Ruguru, Pakistan n’u Bwongereza.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *